Naomie, Muyango, Kate Bashabe na Bruce Melodi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba warakurikiraniye hafi ukwezi kwa Mutarama 2024 wabonye ko ari ukwezi kwatangiranye amatwara anyuranye n'ayari asanzwe aho wasangaga abantu bamaze kumenyera ko bahurira mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party.

Nyamara mu matariki ya nyuma y'Ukuboza 2023 byatangajwe ko iki gitaramo kitakibaye. Uvuze ko ihagarara ry'iki gitaramo ryateje icyuho mu muziki n'imyidagaduro nyarwanda, ntabwo waba ubeshye.

Gusa nyuma ya byose ubuzima burakomeza abantu bakidagadura. Mu bundi buryo wavuga ko ukwezi kwa mbere k'umwaka wa 2024 kwarimo ibirori n'ibitaramo bicye cyane.

Imyidagaduro ariko yarakomeje Miss Nishimwe Naomie afungura umwaka yambikwa impeta na Michael Tesfay, hari kuwa 01 Mutarama. Bahise bajyana mu biruhuko muri Zanzibar banakomeza guhererekanwa amagambo y'urukundo banizihiza isabukuru.

Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakoze ubukwe basezerana imbere y'amategeko kuwa 04 Mutarama maze kuwa 06 Mutarama bakora umuhango wo gusaba no gukwa ndetse basezerana imbere y'Imana.

Umunsi wabo w'amateka bawusozanyije ibirori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byabereye Romantic Garden.

Kuwa 08 Mutarama mu Karere ka Bugesera ni bwo Kate Bashabe abinyujije muri Kabash Cares yafashishije abana 660 kubona uburyo bwo gusubira ku ishuri.

Yabahaye ibikoresho anaborohereza kubona ifunguro ryo ku manywa mu gikorwa yashyigikiwemo na Bruce Melodie na Christopher.

Kuwa 05 Mutarama ni bwo kandi Kenny Sol yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we. Kuwa 10 Mutarama yahise atangazwa nka 'Brand Ambassador' wa telefone za Infinix.

Alyn Sano yashyize umukono ku masezerano yo kwamamariza Tecno, Meddy yongera gutangiza abantu umwaka mu ndirimbo isingiza Imana yahuriyemo na Adrien Misigaro bise 'Niyo Ndirimbo'.

Bruce Melodie yasoje ukwezi kwa mbere kwa 2024 yinjiye mu bushabitsi bushingiye ku mikino ya Basketball aho hamwe n'itsinda bakorana ririmo Coach Gael baguze imigabane muri UGB.

Byinshi byisumbuye birimo amakuru yandi yagarutsweho, ubusesenguzi ku buhanzi n'imyidagaduro, ibirebana n'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, gahunda ya Rwanda Day n'ibindi bitandukanye urabisanga mu kiganiro kihariye kigaruka kuri Mutarama mu myidagaduro kiri kuri YouTube ya inyaRwanda.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYAGARUTSE KURI KATE BASHABE, NAOMIE, YOLO NA BRUCE


Kate Bashabe yafashishije abana 660 kubona uburyo bwo gusubira ku ishuri neza barimo 60 bari bararitaye i BugeseraMuyango yatangiranye umwaka akanyamuneza yiyemeza kubana mu buryo bwemewe kandi buzwi na Kimenyi Yves bafitanye umwana w'umuhunguKenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Alliance Yvette bari bamaze igihe bakundanaBruce Melodie n'itsinda rimufasha bashoye imari muri UGB ikipe yatangiye muri 1998 muri LDK iri mu zihagaze neza muri Basketball



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139267/naomie-muyango-kate-bashabe-na-bruce-melodie-mu-bihariye-intangiriro-za-2024-video-139267.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)