Kiyovu Sports yaguye miswi na Gasogi United... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda ni bwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Gasogi United nyuma yuko Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles atangaje ko ayisheshe ariko nyuma akaza kwisubiraho.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Kiyovu Sports niyo yakibonye mbere ku munota wa 12 gusa gitsinzwe na Tuyisenge Hakim naho Gasogi United iza kwishyura nyuma y'iminota 5 gitsinzwe na Niyongira Danny. 

Kuri sitade y'akarere ka Bugesera naho ikipe ya Bugesera FC yahakiriraga ikipe ya Sunrise FC basangiye Intara y'Iburasirazuba.

Byarangiye iyi kipe ya Sunrise FC itsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Nzabonimpa Prosper kuri penariti ndetse na Yafes Mubiru .

Ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gutsindwa uyu mukino ikomeje kujya ahabi kubera ko imikino ikomeje kuruta amanota aho iri ku mwanya wa 15 n'amanota 17 mu mikino 19 ikomeje gukina.

Undi mukino nawo wabaga ni uwo ikipe ya Etoile de l'Est yakiriyemo Mukura VS Sitade y'akarere ka Ngoma. Ni umukino ikipe ya Mukura VS yitwayemo neza itsinda ibitego 2-0 bya Elie Tatou ku munota wa 64 ndetse na Bruno Ronie ku munota wa 86.

Indi mikino iteganyijwe ku cyumweru, Musanze FC izakira APR FC, Muhazi United yakire Amagaju FC, Police FC yakire Etincelles FC naho Rayon Sports yakire Marine FC.


Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga 

Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga


Kakooza Nkuliza Charles waherukaga gusesa Gasogi United yarebye uyu mukino, aha yari kumwe na Munyakazi Sadate na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim

Mbonyumuvunyi Abdul Karim kuri ubu niwe muyobozi mukuru wa Kiyovu Sports nyuma yuko uwari Perezida wayo yeguye


Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego batsinze 


Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira intsinzi 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139320/kiyovu-sports-yaguye-miswi-na-gasogi-united-naho-bugesera-fc-ikomeza-kugana-ahabi-amafoto-139320.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)