Ibyamamare 5 Isi imaze guhomba mu cyumweru gi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri segonda, mu bice bitandukanye ku isi hitaba Imana umubare w'abantu benshi, ari nako ku rundi ruhande abandi bavuza impundu mu gihe bakira abana bavuka.

Muri iki cyumweru cyashyiraga akadomo kuri Mutarama kikanafungura Gashyantare, habayemo byinshi byiza myidagaduro ariko na none isi yahombyemo abanyabigwi benshi baranzwe n'ubutwari ndetse n'umurava mu kuzamura uruganda rw'imyidagaduro.

Nubwo abamaze kuva ku isi nta wabarondora ngo abarangize, InyaRwanda yaguteguriye 5 muri bo baranzwe n'ibikorwa byivugira kandi baharaniye iterambere ry'imyidagaduro ndetse n'iry'isi yose muri rusange.

1. Chita Rivera


Merle Frimark, umuvugizi wa Chita Rivera niwe watangaje inkuru y'akababaro, ivuga ko uyu mukinnyi wa filime watwaye n'igihembo cya Tony yitabye Imana ku myaka 91.


Nk'uko byatangajwe n'umukobwa we Lisa Mordente, Rivera yitabye Imana kuwa 30 Mutarama 2024 aguye iwe i New York.

2.Carl Weathers


Uyu Carl Weathers, ni umukinnyi wa filime w'umunyamerika wamenyekanye cyane nka Apollo Creed muri filime za "Rocky."


Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n'umuryango we, buvuga ko Carl yitabye Imana kuri uyu wa Kane asinziriye ku myaka 76. Akiriho, agize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw'imikino, sinema, ubuhanzi, televiziyo n'ibindi bizatuma isi ihora imwibuka.

Nyuma yo gushaka abagore inshuro eshatu bose bagahana gatanya, Carl yitabye Imana asize abana babiri, Jason na Matthew.

3. Jonnie Irwin


Jonnie Irwin, yari umunyamakuru wamenyekanye cyane mu biganiro binyuranye, harimo icyo yakoreraga BBC cyitwa "Escape To The Country" ndetse n'icyitwa "A Place In The Sun" gitambuka kuri Channel 4.

Mu 2020 nibwo uyu munyamakuru yasuzumwe azasangwamo kanseri y'ibihaha, maze uburwayi bwe bumenyekana mu 2022 ubwo yatangazaga ko iyi kanseri yamaze no kugera ku gice cy'ubwonko bwe.

Nyuma y'ibikorwa by'ubumuntu ndetse n'ubunyamwuga byamuranze akiriho, Jonnie yitabye Imana ku myaka 50, asiga umugore we Jessica n'abana batatu babyaranye barimo n'impanga

4. Isabelle Thomas



Inkuru y'urupfu rwa Isabelle Thomas, umugore wa Producer Bradley Thomas, rwamenyekanye ku wa mbere w'iki cyumweru nyuma.


Nk'uko byatangajwe n'inzego zishinzwe umutekano, ngo uyu mugore yitabye Imana afite imyaka 39 y'amavuko, nyuma yo kwitaba Imana yiyahuriye muri hoteli iherereye mu mujyi wa Los Angeles.

5. Hinton Battle


Hinton Battle wegukanye ibihembo bitatu bya Tony. Yitabye Imana tariki 30 Mutarama afite imyaka 67 y'amavuko. 


Impamvu y'urupfu rw'uyu mukinnyi wa filime ntabwo yabashije kumenyekana.

Mu bindi byamamare byitabye Imana kuva uyu mwaka wa 2024 watangira harimo, Pastor Ezra Mpyisi watabarutse mu mpera z'icyumweru gishize, Christian Olivier, Norman Jewison, Frank Farian, Gary Graham, David Gail, Shawn Barber, Dejan Milojevic, Roy Bettersby, Joyce Randolph, Bill Hayes, Adan Canto, David Soul, Glynis Johns, n'abandi benshi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139319/ibyamamare-5-isi-imaze-guhomba-mu-cyumweru-gitangira-gashyantare-amafoto-139319.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)