Rusine Patrick na David Bayingana mu byamamar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka kuwa 14 Gashyantare isi yose yizihiza umunsi w'abakundana. Mu Rwanda naho ni uko kuko usanga ari umunsi wihariye aho haba hateguwe ibikorwa byihariye muri za hoteli, ahantu hahurira abantu benshi.

Usanga abahanzi nabo baba barakoze mu nganzo bagasohora indirimbo zihariye zishobora gufasha abari mu rukundo baba babana cyangwa bari kwigana ngo barebe ko bazashobokana.

Tugiye kugaruka ku byamamare nyarwanda kugeza ubu bigezweho mu nkuru z'urukundo harimo abakoze ubukwe, abari mu rukundo rweruye, abambikanye impeta n'abandi.

Aba bose batangaje byeruye inkuru y'urukundo rwabo nyuma ya Saint Valentin iheruka, ubu bagiye kwizihizanya uyu munsi amavuta mashya.

David Bayingana na Nadia Umutesi

Ukwezi kwa Gashyantare 2024 ni ko kwazamuye inkuru z'urukundo rwa David ukorera Radio B&B Umwezi na Nadia Umutesi uri mu nkumi zanyuze muri Miss Rwanda 2017.

David ni we ubwe washatse gusangiza isi ko ari mu rukundo rutavangiye ahamiriza Nadia ko batazigera batandukana kandi ko amukunda bitavangiye.

Akaliza Amanda na Jonas Carter

Imyaka irenga itanu irashize Akaliza na Jonas bamenyaniye muri London mu Bwongereza biyemeje gutangira urugendo rw'urukundo. Umwaka wa 2023 wasize bemeranije kuzabana.

Jonas yambitse impeta y'integuza Akaliza mu ntangiriro za 2024, banakora umuhango wo gufata irembo witabiwe na Tito Rutaremara Umuyobozi w'Urwego rw'Inararibonye.

Kimenyi Yves na Uwase Muyango

Inkuru yabo irarambye kuko guhera muri 2019 yavugwaga bakaba banafitanye umwana w'umuhungu. Binjiye mu mwaka wa 2024 mu buryo bwihariye basezerana mu mategeko n'imbere y'Imana banakira inshuti n'abavandimwe mu birori by'agatangaza byitabiwe n'ibyamamare binyuranye.

Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella

The Ben na Pamella nabo si bashya mu birena n'urukundo ariko Ukuboza 2023, uku kwezi kwasize biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore.

Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette

Kenny Sol ari mu bahanzi bafite imyaka micye ariko bamaze gushinga imizi. Mu ntangiriro za Mutarama 2024 yatunguye abakunzi be asezerana kubana mu mategeko na Kunda Alliance bari bamaze igihe kitari gito bakundana bucece.

Rusine Patrick na Uwase Nizra

Umunyarwenya ubihuza n'itangazamakuru kuri Kiss FM yamaze kwerekana ko ari mu rukundo na Uwase ndetse amakuru ahari akaba ari uko bitegura kurushinga mu bihe bya vuba.

Niyonshuti Yannick [Killaman] na Umuhoza Shemsa

Aba bamaranye imyaka igera 8 ndetse urukundo rwabo rwamaze gutanga imbuto z'abana 2, gusa kuwa 08 Gashyantare 2024 ni bwo basezeranye imbere y'Imana no mu mategeko.

Kayumba Darina na Kimzer

Uvuze ko umwaka wa 2024 aba bombi bawinjiyemo mu buryo budasanzwe ntiwaba ubeshye kuko mu bihe bitandukanye baba basangiza ababakurikira ibihe byiza bagiranye ndetse bakanajyana mu bikorwa bitandukanye.

Umwiza Phiona na Munana Eric

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona yagaragaje ko ari mu rukundo rumaze gukomera n'umusore witwa Munana Eric, aba bombi bakaba bamaze imyaka igera kuri 3 bakundana.

Ossama Massoud Khaled [Okkama] na Teta Trecy

Kamena 2023 yasize Okkama abaye umubyeyi nyamara ikibazo gikomeza kuba uwo babyaranye kuko atari yaramutangaje. Mu minsi micye ishize yamaze amatsiko abamukurikira n'abakunda umuziki nyarwanda.

Yahishuye ko umukunzi we banabyaranye ari Trecy Teta yanifashishije nk'umu Video Vixen mukuru mu ndirimbo 'Aba Baby' iri mu zirimo inkuru yihariye y'urukundo by'umwihariko rw'ibyamamare.

Nishimwe Naomie na Michael Tesfay]

Amezi ya mbere y'umwaka wa 2022 ni bwo byamenyekanye ko Miss Rwanda 2020 ari mu rukundo na Michael Tesfay. nyuma y'ibihe byiza bakomeje kugirana banafashanya mu bikorwa bitandukanye, binjiye muri 2024 bagaragaza ko biteguye kubana.

Uyu musore ukomoka muri Ethiopia yambitse impeta y'integuza Miss Nishimwe ndetse bikaba byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bazakira inshuti n'imiryango mu birori by'ubukwe bwabo.

Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa

Inkuru yihariye y'urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa yaravuzwe guhera muri 2022 bigeza muri Kanama 2023, Imana ica inzira batera intambwe yo kubana mu birori byanyeganyeje imyidagaduro nyarwanda.

Uwineza Kelly na Nsengiyumva David

Ubukwe bwa Uwineza Kelly [Kelly Madla] na Lt Nsengimana David buri mu bwagarutsweho cyane ahanini bishingiye ku byihariye kuri aba bombi n'uburyo bwitabiriwe.

Kelly Madla ari mu bagize Mackenzie itsinda ribarizwamo ibyamamarekazi mu myidagaduro nyarwanda mu gihe Lt Nsengimana ari mu banyeshuri basozanije amasomo ya gisirikare na Cpt Ian Kagame.

Ubukwe bwa Kelly na Lt Nsengimana bukaba bwari bwihariye dore ko bwitabiwe na Perezida Kagame n'umuryango we.

Hari kandi n'abandi barimo abahanzi, ba Nyampinga n'abanyamakuru bitezweho ko iyi Saint Valentin bazayizihiza mu buryo bwihariye bitewe nuko ariyo ya mbere bagiye kwizihiza kuva bakoze ubukwe cyangwa bibarutse.

Muri abo twavuga nka Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine, Bahati Makaca na Unyuzimfura Cecile, Muheto Bertrand na Keza Nailla, Murenzi Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane, Bigirimana Aime [Real Beat] na Iratunejeje Phoebe;

Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava, Nkurikiyimana Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane, Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci.

Urukundo rugeze kure hagati ya Kayumba Darina n'umuraperi Kimzer ufite inkomoko muri Tanzania n'UbudageRusine Patrick ugezweho mu rwenya n'itangazamakuru aritegura kurushinga na UwaseOkkama aheruka gushyira hanze EP yise "Ahuii" yifashishijemo Teta Trecy bafitanye umwana mu ndirimbo anaboneraho kumwereka abakunzi beKelly Madla na Lt Nsengimana banibarutse imfura yabo bagiye kwizihiza Saint Valentin ya mbere babana nk'umugabo n'umugoreThe Ben na Uwicyeza batarama amezi abiri babanye nk'umugabo n'umugore bazizihiriza Saint Valentin mu gitaramo bazakorera muri Uganda Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona yeretse isi yose ko ari mu munyenga w'urukundo na MunanaMiss Nishimwe Naomie agiye kwizihiza Saint Valentin ya mbere yambitswe impeta na Michael TesfayKillaman nyuma y'imyaka umunani abana na Shemsa bafitanye abana bagiye kwizihiza umunsi w'abakundana nyuma y'iminsi micye basezeranye imbere y'Imana n'amategeko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139548/rusine-patrick-na-david-bayingana-mu-byamamare-nyarwanda-byitezweho-gutigisa-saint-valenti-139548.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)