Umunyezamu wa mbere wa APR FC, Ishimwe Pierre yahanwe n'iyi kipe aho yoherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC mu gihe kingana n'icyumweru.
Uyu munyezamu akaba ataragaragaye ku mukino wa shampiyona APR FC yaraye itsinzwemo Al Hilal 2-0.
Umutoza wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko yohereje uyu munyezamu mu Ntare FC kubera kumufasha bitewe n'ibihe bitoroshye yarimo acamo harimo n'igitutu cy'abafana.
Ati "Usibye kuba umutoza ariko buriya ndi n'umwarimu, urabona Pierre akwiriye gutegurwa mu mutwe. Navuganye na we nyuma y'imikino ibiri, harimo uwa shampiyona n'uwa Super Cup, ndamwumva ukuntu yibasiwe n'itangazamakuru, abafana, icyo nagombaga gukora ni ukumurinda.'
'Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka no kugira ngo asubize ubwenge ku gihe, kandi ni ku neza ye. Ndumva nta gushidikanya ku bushobozi bwe.'
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kubona ko Ishimwe Pierre yasubiye inyuma, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gukora iperereza ngo bumenye ikibitera.
Byahumiye ku mirari ubwo yanganyaga na Bugesera FC 2-2, ngo ibitego batsinzwe ni iby'umunyazamu.
Mu iperereza ryakozwe basanze hari imyitwarire yo hanze y'ikibuga ituma atitwara neza, bahitamo kumuha akaruhuko k'icyumweru ngo yitekerezeho akorera imyitozo mu Ntare FC.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-ishimwe-pierre.html