Vietnam iri mu nzira zo kwandika amateka muri siporo mpuzamahanga, nyuma yo gutangaza umushinga wo kubaka stade izaba ari yo nini ku Isi mu zakira abantu benshi bicaye neza. Iyi stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 135,000, igashyirwa ku rutonde rw'ibikorwaremezo bikomeye byubatswe muri Aziya mu myaka ya vuba.
Stade izitwa Trong Dong Stadium, ikaba imirimo yo kuyubaka yaratangiye mu Ukuboza 2025. Nk'uko byatangajwe n'abayobozi b'iki gihugu, biteganyijwe ko izafungurwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2028, ikazaba yiteguye kwakira amarushanwa n'ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mushinga ni igice cy'icyerekezo kinini cya Leta ya Vietnam kigamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n'ubukungu bushingiye ku bikorwa mpuzamahanga. Abayobozi bemeza ko iyi stade izubakwa mu buryo bugezweho, ikubahiriza ibisabwa n'amashyirahamwe akomeye arimo FIFA, AFC ndetse n'Inama Nkuru ya Siporo muri Aziya.
Iyo myiteguro izaha Vietnam amahirwe yo guhatanira kwakira amarushanwa akomeye ku Isi, arimo Imikino ya ASIAD, Imikino Olempike ndetse n'Igikombe cy'Isi mu mupira w'amaguru n'andi marushanwa akomeye.
Abasesenguzi bemeza ko mu gihe uyu mushinga wazaba usohojwe uko wateganyijwe, Vietnam izahinduka imwe mu nkingi za mwamba za siporo muri Aziya, yiyongera ku bihugu byamaze kumenyekana mu kwakira amarushanwa n'ibirori bikurura imbaga ku rwego rw'Isi.



Source : https://kasukumedia.com/vietnam-vuba-aha-irakora-amateka-yo-kubaka-stade-nini-kurusha-izindi-ku-isi/