Nyuma y'iminsi ibiri itandukanye na USM Khenchela yerekeje gukina muri Iraq.
Tariki ya 1 Gashyantare 2024 ni bwo iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria yatangaje ko yatandukanye n'abakinnyi barimo na Manishimwe Djabel wari wayinjiyemo muri Nzeri 2023.
Uyu mukinnyi akaba yamaze kwemezwa nk'umukinnyi mushya wa Quwa Al Jawiya ikina mu cyiciro cya mbere muri Iraq.
Quwa Al Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona.
Manishimwe Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukinayo.
Manishimwe Djabel yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yabonye-ikipe-nshya