Hakim Sahabo yahigitse abakinnyi 4 yegukana igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi muri Standard de Liège #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo yatowe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa Mutarama muri iyi kipe.

Sahabo ukina mu kibuga hagati ariko afasha abashaka ibitego, nta gihe kinini gishize azamuwe mu ikipe nkuru avuye mu batarengeje imyaka 19.

Ukwezi kwa Mutarama 2024 ni bwo yatangiye gukinira ikipe nkuru, umwanya yabonye akaba yarawubyaje umusaruro aho yahise aba umukinnyi ntasimburwa.

Kwitwara neza kwe bikaba ari na byo byamuhesheje kwegukana igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Mutarama 2024 muri iyi kipe ya Standard de Liège.

Yegukanye iki gihembo ahigitse bagenzi be bane barimo Marlon Fossey ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, William Balikwisha ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umunyezamu w'Umubiligi Arnaud Bodart n'umunya-Guinea, Moussa Djenepo.

Muri Kamena 2023 ni bwo Hakim Sahabo yatandukanye n'ikipe ya Lille yo mu Bufaransa ahita ajya gusinyira Standard de Liège.

Hakim Sahabo w'imyaka 18, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'Igihugu Amavubi muri Nzeri 2022, hari mu kwitegura u mukino wa gicuti u Rwanda rwari rufitanye na Guinée Équatoriale.

Sahabo Hakim yavutse tariki ya 16 Kamena 2005, avukira i Bruxelles mu Bubiligi. Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umurundi, aba bombi bahuriye mu Bubiligi ari na ho Sahabo yakuriye.

🥇 baloise 𝐏𝐥𝐚𝐲𝐞𝐫 𝐎𝐟 𝐓𝐡𝐞 𝐌𝐨𝐧𝐭𝐡 January 👉 Hakim Sahabo 🔴⚪

📋 Top 5⃣
1. @HakimSahabo22 🇷🇼🇧🇪
2. Marlon Fossey 🇺🇸
3. William Balikwisha 🇨🇩🇧🇪
4. @bodart_arnaud 🇧🇪
5. @MoussaDjenepo2 🇲🇱#RSCL #StandardApp 📲 pic.twitter.com/BlvcxYExQW

â€" Standard de Liège (@Standard_RSCL) February 2, 2024

Hakim Sahabo yatowe nk'umukinnyi w'ukwezi muri Standard de Liège



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-yahigitse-abakinnyi-4-yegukana-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi-muri-standard-de-liege

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)