Kuwa Gatanu ni bwo ikipe ya AFC Leopards ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Kenya yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, amasezerano y'imyaka 2 azamugeza muri 2026.
Uyu mukinnyi w'imyaka 22 wakinaraga ikipe ya Marine FC, Gitego Arthur yabwiye InyaRwanda ko atari ibintu byoroshye kuba wasohoka ariko nanone bisaba no gukora cyane iyo ugezeyo.
Yagize ati: "Ni ikintu cyiza kuba wasohoka ukajya gukina hanze y'igihugu cyawe ariko nanone ntabwo ari ibintu biba byoroshye, bisaba kumenya ikikujyanye bigatuma ukora cyane ukaba wabona n'ahandi hisumbuyeho".
Ku bijyanye ni uko AFC Leopards yamubonye yagize ati: "Ikipe yari isanzwe inkurikirana binyuze mu mutoza wayo no mukureba amashusho, ntabwo byari byoroshye kuba nasohoka mu ikipe ya Marine kandi nkifite amasezerano. Â
Nari nkifite byinshi byo kubafasha ariko abareberera inyungu zanjye bakoze akazi kabo. Ndifuza gukina amezi 6 hano muri Kenya ubundi nkajya ku mugabane w'Iburayi, ubwo ni ahanjye, ni umukoro ngomba gushakira ibisubizo".
Gitego Arthur yavuze ko bwa mbere ahamagarwa mu Amavubi makuru byamushimishije nk'uko byashimisha Umunyarwanda uwo ariwe wese ugiye guhagararira igihugu cye ndetse anavuga ko kuba yaragiye mu kibuga agakina n'icyizere yagiriwe ari intangiriro nziza kuri we.
Ku bijyanye n'uko ubwo yashyirwaga mu kibuga ku mukino Amavubi yakinaga na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, abantu batarabivuzeho rumwe, yavuze ko atari cyo areba ahubwo we areba ibyo umutoza amusaba.
Yagize ati: "Ibyo kuba abantu batarabivuzeho rumwe, ibyo ntabwo ari ikibazo kuko si na cyo ndeba cyane kuko ni ibintu bisanzwe ntabwo abantu bakira ibintu kimwe. Icyo ndeba ni cyo umutoza ambwira gushyiramo imbaraga kuruta guha umwanya ibyo abantu bamvugaho. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye kuko njye ndi umukinnyi w'umupira w'amaguru".
Gitego yavuze ko hari abakinnyi bajya gukina hanze bagahita bagaruka ariko we atariko bimeze agiye gukora cyane agira ati "Yego hari ingero nyinshi z'abakinnyi bagiye bajya hanze bagahita bagaruka ariko abo bakinnyi ntabwo ari njye.
Rero ntekereza ko ntakwicara nkatuza nkumva ko nagezeyo kuko hari ibindi nifuza kugeraho birenze ibyo nagezeho kandi ibyo byose kubigeraho biraharanirwa. Rero nta rindi banga nzakoresha ritari ugukora cyane no gukomeza kubyereka Nyagasani akamfasha kubigeraho".
Gitego Arthur mu Rwanda yanyuze no mu yandi makipe arimo Kiyovu Sports, Gicumbi FC ndetse na Heroes akaba yaranakiniye Amavubi y'abatarengeje imyaka 23. Anaheruka guhamagarwa mu Amavubi makuru ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Gitego Arthur wamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri KenyaÂ
Yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri AFC Leopards
Gitego Arthur mu Amavubi makuru
Gitego Arthur ari mu bakinnyi b'Amavubi bakomera amashyi abafanaÂ
Gitego yasinyiye ikipe yo muri Kenya