Amarangamutima ya Niyomugabo Claude nyuma yo kugirwa kapiteni wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyomugabo Claude avuga ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe n'ubuyoozi bw'ikipe cyo kuba umuyobozi w'abakinnyi bagenzi be.

Ni inshingano yahawe mu Kuboza 2023 mbere y'uko APR FC ihaguruka yerekeza muri Zanzibar gukina irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Hari nyuma y'uko Omborenga Fitina wari usanganywe izi nshingano azambuwe kubera ikibazo cy'imyitwarire, aho yatinze gutangira imyitozo yanasabwa ibisobanuro ntabitange, byamuviriyemo kutajyana n'abandi muri iri rushanwa aho yahanwe ndetse anamburwa izi nshingano.

Niyomugabo Claude wagiye ari we kapiteni w'iyi kipe, yamenyeshejwe n'ubuyobozi ko azakomeza gukora izi nshingano.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu magambo make Niyomugabo Claude yavuze ko yishimiye guhabwa izi nshingano zo kuba kapiteni wa APR FC.

Ati 'narabyakiriye, narabyishimiye kuba abayobozi barangiriye icyizere, ni ibintu byo guha agaciro nanjye ubwanjye narabyishimiye.'

Yakomeje avuga ko yakwishimira kwegukana ibikombe muri APR FC ku nshuro ye ya mbere ari kapiteni wa yo. Ati 'intego nk'umuryango wa APR FC ni ukwegukana ibikombe yaba shampiyona n'icy'Amahoro.'

Niyomugabo Claude abaye kapiteni wa gatatu wa APR FC muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-24. Shampiyona yatangiye Buregeya Prince ari we kapiteni aza gutanga iki gitambaro agiha Omborenga Fitina na we wasimbuwe na Niyomugabo Claude.

Niyomugabo Claude yishimiye kugirwa kapiteni wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-niyomugabo-claude-nyuma-yo-kugirwa-kapiteni-wa-apr-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)