Abizigamira bakoresheje SPENN bashyiriweho in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cya SPENN kigiye kumara imyaka itandatu kigeza ku banyarwanda serivisi z'imari bakoresheje ikoranabuhanga, nko kohererezanya amafaranga bifashishije telefone za 'smart phone', gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga kuri konti za banki, kwishyura amazi n'umuriro, kwishyura ibicuruzwa, kwizigamira, kwishyurira icyarimwe abakozi ukoresha (umushahara) n'ibindi.

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco wo kwizigamira mu banyarwanda, iki kigo cyahaye abakiriya bacyo bazajya bizigamira hanyuma bakongererwaho 12% y'inyungu binyuze mu bukangurambaga batangije bwiswe 'SuperSaver Campaign.'

Aya mahirwe yatangiye gutangwa kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2024 tariki 24 Mutarama, bikaba biteganijwe ko azashyirwaho akadomo mu cyumweru gitaha tariki 14 Gashyantare 2024.

Iyi gahunda, igamije kuzamurira ubushobozi abizigamira bakoresheje SPENN, aho bazajya bahabwa inyungu ya 12% akajya kuri konti zabo z'ubucuruzi bageneye ubwizigamire buri mwaka.

Hejuru yo kubitsa amafaranga kuri konti yawe ya SuperSaver no kuyifunga amezi 12, uyikoresha asabwa  kuyikoresha mu bikorwa bigera kuri 36 mu mezi 12 yikurikiranya, harimo kwishyura fagitire cyangwa kugura amayinite n'ibindi.

Nyuma yayo mezi 12, uwubahirije ibisabwa azabona inyungu ya 12% kuri konte ye yiyongera ku mafaranga yizigamiye mu gihe cyari cyashyizweho cya poromosiyo.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SPENN mu Rwanda, Julius Karake ashimangira ko iyi ntambwe igamije kwigisha abanyarwanda akamaro ko kuzigama, kuzamura ubukungu bwabo, no kugera ku ntego zabo zijyanye no kwiteza imbere.

Uyu munsi, abakiriya ba SPENN bashobora gukoresha konti zabo babitsa amafaranga banyuze muri porogaramu ya NOKANDA, ku ishami iryo ari ryo ryose rya I&M ribegereye, Banki, cyangwa babinyujije ku bakozi ba SPENN babegereye.

Kuva mu mwaka wa 2018, Ikigo cy'imari giteye imbere cya SPENN cyatangiye gufatanya na I&M gufasha abanyarwarwanda mu bikorwa bigamije iterambere binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga bwa porogaramu igendanwa.

Kugeza ubu, SPENN ifasha kubona konte zo kwizigamira ku buntu, inguzanyo yihuse y'iminsi 14, n'izindi serivisi zifasha abakiriya bayo kugira uruhare mu bikorwa bigezweho bigamije kuzamura ubukungu bwabo.

SPENN ni kimwe mu bigo bikorera mu nyubako ya Norrsken iherereye mu Mujyi wa Kigali ikoreramo ibigo bya ba rwiyemezamirimo, n'abandi bafite imishinga y'ikoranabuhanga.


SPENN igeze kure ubukangurambaga bugamije kuzamura umuco wo kwizigama mu banyarwanda


Urizigamira mu gihe cy'iyi poromosiyo azahabwa inyungu ya 12%

Serivisi za SPENN ni nziza kandi zirahendutse Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139498/abizigamira-bakoresheje-spenn-bashyiriweho-inyungu-ya-12-139498.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)