Safi Madiba yakoreye muri Brazil indirimbo yo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine's Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose babyumvikanaho.

Kuri uwo munsi, abasore n'inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n'indabo z'amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.

Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n'igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n'abagore bayaha abo bakunda.

Iyi ndirimbo ya Safi Madiba yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nyuma y'igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n'abakunzi b'umuziki we.

Safi ubarizwa muri Canada, yabwiye InyaRwanda, ko amaze umwaka n'igice akora kuri iyi ndirimbo, kandi ko amashusho yayo yayafatiye muri Brazil na Canada.

Yavuze ko yaguye imbago z'umuziki ari nayo mpamvu iyi ndirimbo yayikoreye mu bihugu bibiri bituranye.

Ati 'Ni indirimbo nakoze nitondeye kuko ntureba neza urasanga maze umwaka n'igice ndi kuyikoraho. Rero kuyikora muri Brasil byari mu rwego rwo kwagura umuziki wanjye."

Safi Madiba avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu gukundana urukundo rwa nyarwo, bikarenga ibyo benshi bapfa.

Yavuze ko Isi iri mu bihe bitoroshye muri iki gihe by'intambara za hato na hato, ari nayo mpamvu asaba abantu kunga ubumwe.

Ati "Abantu bunge ubumwe, bakundana urukundo rwa nyarwo, ndashaka ko abakundana cyane cyane abitegura kwizihiza Saint-Valentin kugaragarizanya urukundo muri iki gihe n'ikindi gihe."

Uwitirirwa St Valentin ni Valentin w'i Roma, bivugwa ko ku ngoma y'umwami w'abami Claude w'Umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara batakundaga, maze umwami Claude afata umwanzuro ko nta musirikare uzongera gushaka. Gusa Valentin yakomeje gusezeranya abakundanye rwihishwa harimo n'abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru ni uko Valentin arafungwa ndetse aza kunyongwa ku itariki 14/02. Uwo munsi yoherereje agapapuro k'urukundo umukobwa wari ufite Se wacungaga gereza yari afungiyemo kanditseho ngo "biturutse kuri Valentin wawe". Bivugwa ko uwo mukobwa yakundanaga na Valentin.

Kuva icyo gihe itariki 14/02 Valentin yapfiriyeho yahise igirwa umunsi w'abakundana. Uyu mugabo akaba afatwa nk'umurinzi w'abakundana (Le Patron des Amoureux).

Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'uko ku wa 30 Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Canada cyabereye ahitwa Library Square mu Mujyi wa Vancouver BC yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Back to Life'.

Safi aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma y'iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n'ahandi.

Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo amenyekanishe iyi album binyuze muri ibi bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.

Album ye yamuritse iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.

Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Safi anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.

Ati 'Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.' Â Ã‚ 


Safi Madiba yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Valentina'


Safi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukangurira abakundana gukundana urukundo ruhamye


Safi yavuze ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo amaze iminsi ari gukoraho


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VALENTINA' YA SAFI MADIBA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139491/safi-madiba-yakoreye-muri-brazil-indirimbo-yo-kwizihiza-saint-valentin-video-139491.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)