Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa

Ku munsi wejo hashize nibwo myugariro mpuzamahanga Salomon Bindjeme wakiniraga ikipe ya Apr Fc yasezewe ku mugaragaro n'umuryango wa Apr fc ndetse n'abafana ,kuko  yamaze kubona indi kipe muri Iraq .

Uyu mukinnyi ubwo yasezeraga ,yatangaje ko impamvu itumye agenda ari uko yabuze umwanya wo gukina muri Apr fc kandi mu byukuri ari umukinnyi mpuzamahanga kandi w'umuhanga .

Bindjeme yatangaje ko ikibazo cyo kudakina kwe kitatewe n'umutoza mukuru Thierry Froger ahubwo ko cyatewe n'umutoza wungirije Khouda Karim , ngo kuko niwe watumaga adakina.

Bindjeme yakomeje avuga ko uyu mutoza atari umuntu mwiza mu ikipe ngo kuko ntiyumvikana n'abakinnyi benshi , ndetse ngo ntazi icyo yamuzizaga kandi akanya gato ko gukina yabonaga yarigaragazaga.

Ibi si Bindjeme gusa ubibona ko atakoranaga neza n'umutoza wungirije ,ahubwo byamaze kugaragarira buri umwe , bitewe nuko igihe abandi basuhuzaga  Bindjeme bamusezera  , Khouda Karim we yatinye kumusuhuza kubera isoni zibyo yamukoreye.



Source : https://yegob.rw/myugariro-bindjeme-wakiniraga-apr-fc-yasize-atanze-umucyo-avuga-umuntu-wigize-virus-muri-apr-fc-ndetse-ko-ari-nawe-watumaga-yicazwa/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)