Abakinnyi ba APR FC bari bagiye gukubita amakofe umusifuzi bashobora guhanwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba APR FC bari bagiye gukubita amakofe umusifuzi bashobora guhanwa

Ikipe ya APR FC yaraye itsinzwe n'ikipe ya Police FC ibitego 2-1, nubwo muri uyu mukino habayemo imvururu nyinshi cyane kubera umusifuzi wo ku ruhande wajijishije abakinnyi ba APR FC.

Umusifuzi wo ku ruhande witwa Mugabo Eric, Ubwo Nshimiyimana Ismael Pitchou yari arengeje umupira uyu musifuzi yerekanye ko Ikipe ya APR FC ari yo igomba kurengura nyuma y'akanya gato ahita yerekana ko ari Police FC, abakinnyi ba APR FC kubera ko bari bazamutse Police FC yahise irengura byihuse igitego gihita kiboneka.

Nyuma y'iki gikorwa cyavuyemo igitego, abakinnyi 2 basagariye umusifuzi barimo Sharaf Eildin Shaiboub ndetse na Ishimwe Christian ku buryo hitabajwe abapolise benshi kugirango uyu musifuzi adakubitwa amakofe.

Amakuru ahari avuga ko aba bakinnyi bitewe n'iyi myitwarire bagaragaje bashobora guhabwa ibihano n'ikipe ya APR FC isanzwe itihanganira abakinnyi bayo baba bitwaye nabi mu kibuga.

 



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-apr-fc-bari-bagiye-gukubita-amakofe-umusifuzi-bashobora-guhanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)