Gatsibo : Hafashwe abajura 5 bari barakoze ishyirahamwe ryo gutema ibitoki byabandi nkabatema mu kwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 1 Gashyantare 2024, mu karere ka Gatsibo hafashwe abagabo 5 bacyekwagaho kwiba ibitoki 40.

 

Ibyo bitoki 40 byibwe mu mirima y'abaturage itandukanye umwe mubibwe ibi bitoki Gahungu Cerestine yatangaje ko yagiye murutoki rwe maze agasanga amabere y'ibitoki maze agahita ahamagaza umuyobozi w'umudigudu maze bahita bajya gushaka umwe mubo bacyekaga ko yaba yihishe inyuma yubwo bujura maze nawe arabibemerera ajya no kubereka n'abandi.

 

Bamaze kwerekana ibitoki byose bibye ubuyobozi bwabasabye gutanga ingurane yibyo bibye maze barayibura niko kubashyikiriza urwego rw'ubugenzaha RIB.

 

Abaturage batuye bavuga ko mu murenge wa Muhura bamaze igihe abajura babiba amatungo harimo Inka,  Ihene ndetse n'imyaka itandukanye.



Source : https://yegob.rw/gatsibo-hafashwe-abajura-5-bari-barakoze-ishyirahamwe-ryo-gutema-ibitoki-byabandi-nkabatema-mu-kwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)