Umuramyi Divine Iraa mu barenga 100 bitabiriy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi umaze imyaka ibiri ari mu muziki azwi cyane mu ndirimbo yise 'Calvary'. Ibice bitatu bya mbere by'iri rushanwa ry'umuziki 'Show me your Talent' byabereye i Kigali. 

Ryatangijwe na Ndisanze Elie muri Gashyantare 2023. Icyo gihe ryatangiranye n'abarimo Mani Martin na Luckyman Nzeyimana bari mu Kanama Nkemurampaka k'iri rushanwa, ryaje kugaragaza bamwe mu bahanzi bafashije.

Ibi bihembo byatangwaga imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda, aho uwa mbere yahembwaga ibihumbi 200 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Ndisanze Elie yavuze ko kujyana iri rushanwa muri Amerika biri mu murongo wo kugaragaza impano z'abahanzi babarizwa mu bindi bihugu cyane cyane abatuye muri Amerika.

Yavuze ati 'Ku nshuro ya mbere twabonye impano nyinshi z'abahanzi banyuranye ubwo twari muri Kigali. Rero nyuma y'uko ngiye muri Amerika natekereje uburyo bwo kuhakomereza iri rushanwa.'

Ndisanze yavuze ko bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo nka YouTube, Instagram, Facebook, na Tik Tok z'iri rushanwa, mu kugaragaza impano z'abahanzi baba bahisemo.

Akomeza agira ati 'Mu by'ukuri ntabwo dufite amafaranga menshi yo guhemba urubyiruko ruba aho muri Amerika kuko rufite byose, amafaranga barayafite, rero twe tuzanye igikorwa mu rwego rwo guha rugari buri wese kuba yakwakirwa akagaragaza impano ye binyujijwe kuri 'Show me your Talent' izajya itambutswa buri wa Gatandatu kuri Youtube.'

Uyu mugabo yavuze iri rushanwa rizajya ritambuka kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'Versus' gikorwa na Luckman Nzeyimana.

Muri rusange, iri rushanwa rizajya rifasha abanyempano kuzimurika ndetse no gushyigikirwa mu rugendo rw'abo rwo gukora ibihangano binyuranye.

Mutagoma Bosco Magnifique niwe wegukanye iri rushanwa 'Show me your talent' ku nshuro ya gatatu.

Yigeze kuvuga ko ari byishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana iri rushanwa yari ahatanyemo n'abandi banyempano.

Ati 'Ubu ngubu niyumva neza kurusha mbere. Byampaye icyizere kuko mbere yo gutwara iri rushanwa nari mfite gahunda nyinshi zo kuba nakora umuziki, kuko na mbere yaho nari mfite indirimbo ariko gahunda nari mfite zo kuba nakora indi ndirimbo ziri kure cyane.'

Akomeza ati 'Ariko iri rushanwa niryo ryatumye imishinga yanjye yose yigira hafi. Bituma n'abantu bumvaga y'uko ntakora umuziki barabyumvise.'

Uyu musore uvuka mu muryango w'abana batanu, avuga ko yakuranye urukundo rw'umuziki muri we, kandi yumvaga igihe kizagera akawukora.

Iri rushanwa rigizwe n'ibice bitandukanye birimo nk'igice cy'abaririmba (Itsinda cyangwa umuntu ku giti cye), abavuga imivugo, ab'imbyino gakondo (itsinda cyangwa umuntu umwe), abanyarwenya (Umuntu umwe cyangwa itsinda) n'abandi.

Abitabiriye irushanwa 'Show me your Talent' barengaga 100 biganjemo urubyiruko mu rwego rwo kugaragaza impano z'abo mu muziki n'ibindi 

Umuhanzikazi Divine Irene wamenyekanye mu ndirimbo 'Calvary' yahatanye muri 'Show me your Talent'

 

Rambasol, umwe mu begukanye irushanwa 'Show me Your Talent' agahembwa 200,000 Frw yavuze ko iri rushanwa ryamuciriye inzira 

Umuraperi Gentle waturutse mu Ntara ya Lansing yitabiriye itangizwa ry'irushanwa 'Show me Yourt Talent', agaragaza ko iri rushanwa rizafasha benshi

Ndisanze Elie watangije irushanwa rya 'Show me Your Talent', yavuze ko yiyemeje kugaragaza no gushyigikira impano z'abakiri bato







KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CALVARY' YA DIVINE IRAA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139026/umuramyi-divine-iraa-mu-barenga-100-bitabiriye-show-me-your-talent-muri-amerika-amafoto-139026.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)