Mama Beni wo muri City Maid yibarutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri filime y'uruhererekane ya City Maid, yibarutse umukobwa.

Uyu mubyeyi wanditse izina muri Sinema Nyarwanda akaba asa n'uwari warabihagaritse, yibarutse umwana wa kabiri nyuma y'uko akoze ubukwe na Sebera Eric muri 2018.

Mama Beni umwe mu bagore bafite izina muri Sinema Nyarwanda, aheruka kongera kugaragara mu bya Sinema mu minsi yashize ubwo hamurikwaga filime nshya ya 'Ishusho ya Papa' agiye kongera kugaragaramo nyuma y'imyaka 3 asezeye muri City Maid.

Uwineza Nicole nyuma yo kwibaruka we n'umwana we bakaba bameze neza nta kibazo na kimwe bafite.

Mama Beni yibarutse



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/mama-beni-wo-muri-city-maid-yibarutse

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)