MTN MoMo yagiranye amasezerano y'ubufatanye n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri  uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 mu  M Hotel aho MTN MoMo yari ihagarariwe na Musugi Jean Paul naho FERWACY ikaba yari ihagarariwe na Perezida wayo, Ndayishimiye Samson.

Samson uyobora FERWACY niwe watangiye avuga ijambo ry'ikanze, ndetse aha ikaze MTN MoMo muri Tour du Rwanda. Yagize ati" Reka ntangire nshimira MTN ku bufatanye twagiranye ndezera ko bizaba ari byiza cyane gukorana nabo ku ruhande rwa MTN MoMo, nkaba naboneraho no kubaha ikaze muri Tour du Rwanda.

Fred Kamuzinzi uyobora Tour du Rwanda, nawe yafashe umwanya ashimira ubufatanye bagiranye na MTN. Ati " Ndatangira nshimira buri wese witabiriye uyu muhango. Nka Tour du Rwanda twishimiye kwakira MTN nk'umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda kandi yongeye kubaha ikaze kuko tuzi ko muzerekana itandukaniro."

MTN Mobile Money ikaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, ikorana na Tour du Rwanda, gusa  akaba ashobora kongerwa ndetse iyi mikoranire ikaba yakwaguka ikajya no mu yindi mikino ya FERWACY.

Fred Kamuzinzi yemeza ko gukorana na MTN Mobile Money harimo inyungu nyinshi zirenze amafaranga 

Musugi Jean Paul wari uhagarariye MTN MoMo yavuze ko amasezerano bagiranye na FERWACY, bazungukiramo byinshi.Ati " Uyu munsi ni umunsi ukomeye, dutewe ishema no kuba abafanyabikorwa ba Tour du Rwanda izatangira tariki 18 Gashyantare.

Muri MTN Mobile Money intego yacu irenze kuba ikigo gitanga service z'imari, ahubwo twishimiye no gukorana na Tour du Rwanda.   

Tour du Rwanda intego zabo zihuye n'izacu kuko ni igikorwa gisaba imbaraga. Nka MoMo dutangaje ko kandi dushyigikiye ndetse tuzafatanya kugira ngo iri siganwa rizajye ku rwego rwo hejuru."

Masugi ushinzwe ubucurizi muri MT Mobile Money, yavuze ko muri Tour du Rwanda bazaba bafite udushya twinshi, kandi bishimiye uburyo bazaba begereye abanyarwanda byumwihariko abakunda umukino w'igare 

MTN Mobile Money ikaba yagiye mu baterankunga ba Silver Sponsor aho isanzemo Forzza. MTN Mobile Money kandi ikaba uko agace k'isiganwa karangiye izajya ihemba umukinnyi muto w'umunyafurika witwaye neza.

Samson uyobora Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare yemeje ko uyu mwaka Tour du Rwanda izaba  iri ku rwego rudasanzwe, ndetse yemeza ko imiryango igifunguye ku bashaka kwamamaza

Tour du Rwanda 2024, izatangira tariki 18 Gashyantare isozwe tariki 25, ikazazenguruka hafi ibice byose bw'igihugu, iri rushanwa rikaba rizaba ribaye ku nshuro ya 16



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139029/mtn-momo-yagiranye-amasezerano-yubufatanye-na-ferwacy-muri-tour-du-rwanda-amafoto-139029.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)