Ni Imana gusa! Thierry froger amarira nk'ay'ingona yayakomeje yongera gushimangira umwuka mubi mu ikipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Imana gusa! Thierry froger amarira nk'ay'ingona yayakomeje yongera gushimangira umwuka mubi mu ikipe

Umufaransa utoza ikipe ya APR FC, Thierry froger yongeye kugira amarira nk'ay'ingona ariko atangaza byinshi bigaragaza ko mu ikipe harimo umwuka mubi.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n'itangazamakuru ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakuragamo ikipe ya AS Kigali mu gikombe cy'amahoro, yatangaje ko iyi kipe itameze neza kugeza ubu bitewe n'abakinnyi afite barwaye.

Thierry Froger yavuze ko gutsinda Kwa APR FC ari imana yonyine ibikora kubera ko ngo afite abakinnyi benshi barwaye abandi bakaba batameze neza Kandi ko ngo gutwara ibikombe 2 byagorana cyane bitewe n'iyi mpamvu yatangaje.

Thierry Froger yaje kubazwa ku mukinnyi witwa Sulei Sande byavuzwe ko mu minsi ishize yasinyishije arabihakana avuga ko ntabyo azi ahubwo ashimira abanyamakuru bamuhaye amakuru atari azi. Ibi byongeye kugaragaza ko mu ikipe bitameze neza hagati ye n'ubuyobozi kuko bukora ibintu uko bubishaka atabizi.

Iki kibazo cyatagiye ubwo ikipe ya APR FC yajyaga gukina imikino ya Mapinduzi Cup bitewe ni uko uyu mutoza atashakaga kujyayo ariko kubera imbaraga z'ubuyobozi birangira abyemeye.

Kugeza ubu igikomeje kwibazwa ni uko agiye kwakira imikino igiye kuba y'Intwari izatangira tariki ya 28/01/2024 n'ubundi atari asanzwe yumva ibintu byo gukina mu cyumweru hagati ndetse no muri wikendi.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/nimana-gusa-thierry-froger-amarira-nkayingona-yayakomeje-yongera-gushimangira-umwuka-mubi-mu-ikipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)