Abasirikare 18 ba M23 bazamuwe mu mapeti barimo umwe winjiye mu cyiciro cy'Abajenerali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izamurwa mu ntera ry'aba basirikare, rikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024.

Aba bazamuwe mu ntera, ni Colonel Gacheri Musanga Justin, wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.

Hari kandi babiri bari bafite ipeti rya Colonel, bazamuwe ku ipeti rya Colonel, bakuwe ku rya Lieutenant Colonel, ari bo Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye Jimmy na Lieutenant Colonel Karangwa Bahire Justin.

Naho abandi batandatu bari bafite ipeti rya Majoro, bakaba bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ari bo Major Nsengiyumva Mutekano Innocent, Major Mbanjimbere Innocent, Major Makomanri Ruben, Major Kasongo Papy, Major Mwiseneza Gakwaya Christian, na Major Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare.

Naho abandi basirikare icyenda bari bafite ipeti rito, na bo bazamuwe ku ipeti ryo mu cyiciro cy'Abofisiye bato, ari ryo rya Sous Lieutenant.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Abasirikare-18-ba-M23-bazamuwe-mu-mapeti-barimo-umwe-winjiye-mu-cyiciro-cy-Abajenerali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)