Perezida wa Guinea Conakry yakiriwe na Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2024, yahagurutse mu Mujyi wa Conakry mu rugendo yerekeza mu mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw'akazi.

Nk'uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida wa Guinea Conakry yageze i Kigali mu ruzinduko yajemo yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk'uko byatangajwe n'Ibiro bya Perezida muri icyo Gihugu.

Tariki ya 17 Mata 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe wari wasuye Igihugu cya guinea Conakry, ni we wakiriye mugenzi we akimara kugera mu Rwanda

Général Doumbouya uyoboye Leta y'inzibacyuho ya Guinea Conakry yagiye ku butegetsi ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bw'uwari Perezida Alpha Conde tariki ya 5 Nzeri 2021.




Muri Mata 2023 Perezida Kagame yari yasuye Igihugu cya Guinea Conakry 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139039/perezida-wa-guinea-conakry-yakiriwe-na-perezida-kagame-139039.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)