Kenya: Abafana ba Arsenal bashimye Imana mu r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru dusoje ni bwo imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza yakomezaga hakinwa umunsi wa 21.

Kuwa Gatanu, saa munani n'iminota 45 Arsenal yakiriye Crystal Palace kuri Emirates Stadium. Iyi kipe y'abarashi yari imaze igihe ititwara neza dore ko imikino 3 yikurikiranya yari ishize intsindwa ariko umujinya wose yari ifite yaje kuwutura kuri Crystal Palace iyinyagira ibitego 5-0.

Ni ibitego byatsinzwe na Gabriel Maghalaes ku munota wa 11 ahawe umupira na Declan Rice, Dean Henderson aritsinda ku munota wa 37, ku munota wa 59 Trossard atsinda icya 3 ahawe umupira na Gabriel Jesus maze umukino ugiye kurangira Gabriel Martinelli wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda ibitego 2 wenyine ku mipira yahawe na Eddie Nketiah ndetse na Jorginho.

Nyuma y'uyu mukino abafana ba Arsenal babonye ibyishimo kugeza n'aho abo mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Nairobi bagiye gushima Imana mu rusengero ku Cyumweru. Iki gikorwa cyo gushima Imana bagikoreye mu rusengero rwitwa Friends Quaker Church ruri ku muhanda wa Ngong

Hari amashusho yashyizwe hanze na Televiziyo y'igihugu ya Kenya, akaba yanyujijwe ku rubuga rwabo rwa X yerekana abafana benshi bambaye n'umwambaro wa Arsenal bari gusenga mu resengero ndetse bakaza no gufata umwanya wo gushima Imana.

Impamvu babikoze ni uko ikipe yabo yari imaze igihe idatsinda none n'igihe itsindiye ikaba yaratsinze ibitego byinshi. Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona y'u Bwongereza n'amanota 43 inganya na Manchester City ya kabiri gusa yo ifite umukino w'ikirarane.

Amashusho yerekana abafana ba Arsenal bagiye gusenga nyuma yo gutsinda Crystal Palace 


Abafana ba Arsenal bagiye gushima Imana ko batsinze Crystal Palace nyuma y'imikino 3 nta ntsinzi babonaga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138905/kenya-abafana-ba-arsenal-bashimye-imana-mu-rusengero-nyuma-yo-kunyagira-crystal-palace-vid-138905.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)