Dezman yahuje imbaraga na Fredy Massamba, umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fredy Massamba asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Azwi cyane mu bihangano bye byibanda ku njyana ya Jazz na Blues.

Hari abamugereranya n'umunyamuziki Lokua Kanza ahanini biturutse ku bihangano bye n'ubutumwa atambutsa mu ndirimbo no ku mbuga ze.

Dezman yabwiye InyaRwanda ko yakoranye indirimbo na Freddy Massamba nyuma y'ibiganiro bagiranye ubwo yamusangaga muri studio ari kuyikoraho.

Ati 'Freddy Massamba yasanze ndi gukora iyi ndirimbo 'Shine Your Light' arayikunda, numvise uburyo yashimye akazi kanjye nk'umuntu umaze igihe kinini mu muziki, yishimira ibikorwa byanjye, noneho musaba ko twahuza imbaraga muri iyi ndirimbo. Ni uku rero igitekerezo cyaje, ntabwo twari twabiganiriyeho mbere ku bijyanye no kuba twakorana iyi ndirimbo, ahubwo ni ibintu byabaye tutabiteguye gusa.'

Uyu muhanzi avuga ko yari asanzwe azi ibikorwa bya Freddy Massamba, ku buryo 'kuba twarakoranye ari ibintu mfata nk'umugisha kuri njye'.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Didier Touch mu Bufaransa, inononsorwa na studio yo mu Bubiligi iri mu zikomeye.

'Shine Your Light' iri mu ndirimbo zigize Album ye ya mbere yise 'Ubuheta' izaba iriho indirimbo 10 zirimo nka 'Rwanda Nziza' aherutse gushyira hanze.

Fredy Massamba yagiye agirana ibiganiro n'ibitangazamakuru bikomeye ku isi. Avuga gukura yumva indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rumba biri mu byatumye yifuza gukora umuziki.

Ariko kandi anavuga ko yakunze umuziki kubera Se, kuko na Nyina yaririmbaga muri korali yitwa Gregorian. Yigeze kuvuga ko yinjiye muri korali afite 14, kuva ubwo yisanga mu muziki.

Mu 1991 yinjiye mu itsinda rya Tambours de Brazza, bakorana ibitaramo by'umuziki byageze mu bihe bitandukanye byo ku Isi.

Mu 1997 yahunze igihugu cye kubera intambara. Mu rugendo rwe yakoranye indirimbo n'abarimo Zap Mama, Didier Awadi, Manou Gallo n'abandi.

Afite album enye ku isoko. Kandi yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Lobelanga', 'Mbemba', 'Nkembo', 'Keriko', 'Ntoto', 'Zonza' n'izindi.

Uyu mugabo ubarizwa mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage aheruka i Kigali muri Mata 2022 mu rugendo rwari rugamije gusura inshuti ze, abo mu muryango we, abanyamuziki n'abandi. Yaherukaga mu rwagasabo mu 2014, bivuze ko hafi imyaka umunani yari ishize atahagera.

Yabwiye InyaRwanda ko urugendo yakoreye i Kigali rwari runagamije kuhakorera Album ya kabiri yise 'Ubuheta' iriho indirimbo nka 'Rwanda Nziza' na 'Shine your Light'.

Asobanura ko iyi album yayise 'Ubuheta' kuko ari ayifata nk'umwana we wa kabiri kandi yayituye umukobwa we. Ati 'Ubuheta kuko ari album ya kabiri ni nk'umwana wanjye wa kabiri. Ikindi nayituye umwana wanjye w'umukobwa witwa Hoza Tesire ufite imyaka ibiri.'

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo 'Home Sweet Home' yakoranye na Ras Kayaga iri kuri album 'Magic Hour' yasohotse mu mwaka wa 2020.

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu myaka itatu ishize mu gihe cya Covid-19, ubwo abantu bari bigunze batazi neza icyerekezo cy'ubuzima.

Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse ku rukumbuzi 'nagiriye iwacu 'u Rwanda'. Ati "Narayanditse icyo gihe. Ariko kubera Covid-19 sinabashaga kuza mu Rwanda ngo mbashe gukora amashusho y'indirimbo ubwo rero bimfata igihe cyo gutegereza ngo kugirango Coronavirus irangire."

Uyu muhanzi avuga ko yabitse umushinga w'iyi ndirimbo kuko yifuzaga gufatira amashusho mu Rwanda, hanyuma atangira gukora ku ndirimbo zigize album ye ya kabiri yise 'Ubuheta'. Â Ã‚ Ã‚ 


Dezman yasohoye amashusho y'indirimbo 'Shine Your Light' yakoranye na Fredy Massamba


Freddy Massamba asanzwe ari mu bahanzi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


Dezman avuga ko gukorana na Freddy byaturutse ku munsi yamusangaga muri studio ari gukora kuri iyi ndirimbo


Fredy ari mu bahanzi bakomeye muri RDC kandi bagiye bitabira amaserukiramuco akomeye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SHINE YOURLIGHT'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138899/dezman-yahuje-imbaraga-na-fredy-massamba-umunyamuziki-ukomeye-muri-rdc-video-138899.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)