Aruna Moussa Madjaliwa yaciye amarenga yo gutangira imyitozo vuba muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi abiri atagaragara mu bikorwa byose bya Rayon Sports, Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yaciye amarenga ko vuba asubukura imyitozo.

Ni mu butumwa yanyujije kuri page ye ya Facebook asanzwe anyuzaho amakuru ye yose.

Mu mwambaro wa Rayon Sports yagize ati "Imana nibishaka tubona vuba."

Uyu mukinnyi yaherukaga gukinira Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati winjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, yabwiye iyi kipe ko afite imvune ikomeye.

Gusa andi makuru akavuga ko yaba yarabikoze mu rwego rwo kunaniza iyi kipe, nayo ikaba yarakara ikamwirukana cyane ko ari byo yifuzaga ngo bimworohere guhindura ikipe kuko yabwirwaga ko yabonerwa ikipe nziza mu Barabu.

Uyu mukinnyi bivugwa ko n'ubuyobozi bwa Rayon bwabivumbuye bukamwihorero, nk'uko twabyanditse mu nkuru iheruka, isoko rito ry'abakinnyi rizafungwa le 28 Mutarama 2024, nabona nta mahirwe ahari yo gusohoka muri iyi kipe, azahita atangira imyitozo.

Madjaliwa yaciye amarenga yo gusubukura imyitozo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aruna-moussa-madjaliwa-yaciye-amarenga-yo-gutangira-imyitozo-vuba-muri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)