Ibintu 10 umugabo wese agomba gukora akarusha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamara nubwo bimeze gutyo, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zidakira (umuvuduko w'amaraso udasanzwe, diyabete, n'izindi) zibasira abagabo kimwe n'abagore cyane cyane iyo barengeje imyaka 50.

Ibi ariko biba bishobora kwirindwa hakiri kare, umugabo aramutse agize ibyo yitaho hakiri kare.

Dore ibintu 10 buri mugabo agomba gukora kugira ngo arusheho kubaho neza no kugira ubuzima buzira uburwayi:

1.Gira umuganga

Uyu si umuganga wo kukuvura gusa igihe warwaye, ahubwo ni umuntu w'inshuti, muganira byose ndetse unabaza ibibazo by'amatsiko igihe ubigize. Haba ubuzima bwite, ubw'imyororokere, ubwo mu mutwe, byose ukamusobanuza. Uko wiyungura ubumenyi niko ubasha kwirinda no kwikingira byinshi.

2. Reba muganga

Aha si ukureba muganga mu maso, cyangwa kumugana warwaye gusa ahubwo ni ukumusanga kugira ngo akurebere niba mu buzima byose bimeze neza (medical check-up).

Usanga abafite imodoka bazikoresha controle technique, nyamara bo bakamara umwaka batanapimishije byibuze ngo barebe isukari mu maraso cyangwa uko umutima utera. Ibi ntibikwiye, ahubwo byibuze rimwe mu mwaka usabwa kureba uko uhagaze.

3.Shakisha amakuru

Aya si amakuru asanzwe ahubwo ni amakuru ajyanye n'ubuzima. Wowe ubwawe irinde kwisuzuma mu gihe utize ubuvuzi. Ariko ushobora gusoma ibitabo, kureba kuri murandasi (internet) ibijyanye n'ubuzima byibuze ukaba uzi ngo ni ryari nagakwiye kumera ubwanwa, ni kangahe nagakwiye kunyara ku munsi, kwituma se, n'utundi tuntu tw'ingenzi ku buzima

4. Hinduranya siporo

Usanga akenshi abagabo aribo bakunda siporo kurenza abagore gusa nabo bagakora ikosa ryo kwibanda kuri siporo imwe. Ugasanga umuntu ageze aho yaterura ibiro 100 nyamara atabasha kwiruka na metero 100. Undi ugasanga akora pompage 100 nyamara atazi kugenda makeri. Ibi bituma umubiri ugeraho ukamenyera ya siporo ku buryo isigara nta cyo ikumariye. Ni byiza kunyuranya, uyu munsi ugaterura, ejo ukirukanka, ubutaha ugakina volley ball, ubundi ukoga, gutyo gutyo.

5. Rya uhage

Abagabo bamwe usanga baribereye inshuti z'agacupa, akarenzaho ka mushikake, bikaba birarangiye. Ibi nyamara ntibikwiye kuko usanga umubiri nta ngufu ufite bityo no kurwara bikaba byakoroha. Usabwa kwita ku byo ufungura, kandi ukarya indyo yuzuye, cyane cyane ukita ku ntungamubiri zirimo, ukareka kuba indiragutumba.

6. Kuryama ni ngombwa

Healthline ivuga ko byibuza wagakwiye kuryama amasaha atari munsi ya 7 ku munsi, nyamara usanga benshi kubera akazi, abandi kubera imyidagaduro n'utubari baryama amasaha atanagera kuri 5. Ibi bihungabanya ubudahangarwa bw'umubiri bityo indwara zikakwibasira cyane.

7. Genzura imikorere y'umutwe

Hari imvugo ivuga ko abantu bose burya tuba dufite akabazo ku buzima bwo mu mutwe ahubwo bitari ku rwego rumwe. Ibi harimo ukuri n'amakabyankuru. Gusa ni byiza nanone kumenya uko ubuzima bwawe bwo mu mutwe buhagaze. Niba warabaswe n'inzoga, niba mu muryango wanyu habonekamo abantu biyahuye, cyangwa babaswe n'ikintu runaka, ni ngombwa ko nawe wakisuzumisha ku nzobere mu buzima bwo mu mutwe hakiri kare.

8. Ntugakore imibonano uhubutse

Iyi ngingo abagabo benshi irabatsinda, kuko bakunze kuvuga ngo 'aho umugabo aterewe niho yitabarira'. Nyamara kandi burya si byiza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe wasinze, utasinziriye neza, ufite stress cyangwa se udatuje muri rusange. Kurya neza, kuruhuka bihagije nibyo byagakwiye kuza mbere yo gukora imibonano.

9. Menya uko porositate yawe ihagaze

Uko umugabo akura niko porositate nayo igenda yaguka ikaba yakurizamo uburwayi na kanseri, uramutse utabigenzuye hakiri kare. Niba utangiye kubona impinduka mu buryo n'inshuro unyaramo, ni byiza kwisuzumisha. Gusa ifunguro ryiza rikungahaye ku ntungamubiri ni urukingo rwa mbere ku ndwara za porositate.

10. Baho wishimye

Ntabwo ibyishimo byawe bizava ku byo utunze cyangwa abo mubana, biri muri wowe ubwawe. Nubwo ubuzima bugoye ariko gerageza guhangana n'ishavu n'agahinda, ubeho wishimye. Kumva umuziki ukunda, kuwubyina, kureba umupira, gukora meditation na siporo, ni bimwe mu bituma umuntu yumva anezerewe. Koramo ibyo ushoboye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138893/ibintu-10-umugabo-wese-agomba-gukora-akarushaho-kubaho-neza-138893.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)