Umugabo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwicana ubugome umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wo mu Mudugudu w'Agatare mu Kagari ka Higiro, akekwaho kwica umugore we witwa Ayingeneye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, ahagana saa saba z'ijoro.

Abaturanyi b'uyu muryango, bavuga ko wari usanzwe ubana mu makimbirane n'intonganya zidashira.

Mu ijoro ryacyeye, ni bwo abaturanyi b'uyu muryango bagiye kureba, basanga umugore yitabye Imana ndetse basanga n'ipiki bikekwa ko yakubiswe n'umugabo we, ikimurimo.

Rutaganda Jean Félix uyobora Umurenge wa Nyanza, yavuze ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yahise atoroka.

Yagize ati 'Ubu turi gushaka uko twakurikirana dufatanyije n'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB ngo tumenye inzira yanzumo acika.'

Nubwo uyu mugabo yatorotse, inzego zishinzwe iperereza zatangiye kurikora, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugabo-ari-guhigishwa-uruhindu-nyuma-yo-kwicana-ubugome-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)