Ibyamamare nyarwanda byinjiranye amavuta muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwezi kwa Mutarama kuragenda kugana ku musozo, ab'inkwakuzi bakaba bagusozanije ibikorwa bifatika. Ni ibintu byageze no mu myidagaduro nyarwanda aho aba mbere bamaze gutanga amakuru yihariye y'ibintu byiza bagezeho.

Hagenimana Jean Paul [Bushali]

Bushali wasoje umwaka wa 2023 ashyira hanze indirimbo yise 'Ijyeno' ari mu bahanzi bacye bamaze guhura na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima.

Minisitiri Utumatwishima yabwiye Bushali ko Minisiteri yiteguye gufasha abahanzi bose babyifuza kandi bafite imishinga y'ibyo bifuza gukora.

Gusa by'umwihariko Minisitiri yemereye Bushali ubufasha bwo kuzamufasha mu imurikwa ry'Umuzingo amaze igihe ategura yitiriye imfura ye 'Full Moon'.

Guhura kwa Minisitiri Dr Abdallah na Bushali ni ibikomeza gushimangira intambwe ubuhanzi bumaze kugeraho mu Rwanda mu nguni zose.

Nishimwe Naomie

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 akaba no mu bakobwa bakunze kugarukwaho cyane mu myidagaduro nyarwanda yinjiranye mu mwaka umugisha udasanzwe.

Ubwo abantu bari mu byishimo byo kwinjira mu mwaka wa 2024, na we yagaragaje ishimwe rikomeye yatewe no kwambika impeta n'umukunzi we Michael Tesfay, hari kuwa 01 Mutarama 2024.

Bidatinze aba bombi bahise berekeza mu biruhuko mu birwa bya Zanzibar. Muri uku kwezi kwa Mutarama bafatanije kwishimira isabukuru zabo yaba kuwa 05 Mutarama umunsi Nishimwe Naomie yavutse no kuwa 20 Mutarama uwo Michael Tesfay yavutsemo.

Ibi byishimo byitezwe ko aba bombi bazabikomezanya bereka imiryango, inshuti n'abakunzi babo batari bacye ibirori by'ubukwe bwabo buteganyijwe mu bihe bya vuba.

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]

Uyu mugabo uri mu bahanzi bahagaze neza kugeza ubu mu Rwanda umuntu atanashidikanya kuvuga no mu Karere bitewe n'ibikorwa binyuranye amaze gukorana n'abahanzi batandukanye kandi bakomeye, yinjiye mu bushabitsi bushingiye ku bukerugendo muri siporo.

Hari kuwa 18 Mutarama 2024 ubwo hajyaga hanze itangazo rigaragaza ko we n'abasanzwe bamufasha mu bushabitsi mu muziki barangajwe imbere na Coach Gael bamaze gushora muri UGB [United Generation Baskball] ikipe yatangiriye muri LDK [Lycee De Kigali] mu 1998.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuwa 19 Mutarama muri BK Arena, uyu muhanzi yavuze ko ibyo yinjiyemo bitazabangamira ibyo asanzwe akora anavuga ko yatewe umuhate cyane n'ikiganiro yagiranye na King James winjiye mu bucuruzi unabihuza n'umuziki.

Uwase Muyango Claudine

Ntawavuga abinjiranye mu mwaka wa 2024 amavuta ngo arenze ingohi Uwase Muyango watangiye uyu mwaka asezerana mu mategeko ndetse n'imbere y'Imana, n'umugabo we Kimenyi Yves basanzwe babana ndetse banafitanye umwana w'umuhugu. Hari kuwa 04 Mutarama.

Bidatinze kandi nk'uko umwaka wa 2023 bari bawusoje bateguza abakunzi babo ibirori by'ubukwe bwabo, basezeranye imbere y'Imana banakira imiryango n'inshuti mu birori byabereye kuri Romantic Garden kuwa 05 Mutarama.

Ibirori by'aba bombi byaririmbyemo abahanzi batandukanye binitabirwa n'abantu b'imbere mu myidagaduro, siporo n'itangazamakuru.

Rusanganwa Norbert [Kenny Sol]

Kenny Sol ari mu bahanzi bihagazeho, akaba yarasoje umwaka wa 2023 akorera ibitaramo bitandukanye muri Canada. Yinjiranye mu 2024 ibikorwa byihariye byanyuze abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Hari kuwa 05 Mutarama 2024 ubwo yasezeranaga mu rukiko na Kunda Alliance Yvette bari bamaze igihe bakundana. Amakuru ahari ni uko aba bombi bahise bajya kubana ndetse baritegura kwibaruka.

Kuwa 10 Mutarama byatangajwe ku mugaragaro ko agiye gutangira kwamamaza telefone ya Hot40 ya kompanyi ya Infinix iri mu zihagezeho mu bucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga mu Rwanda.

Shingiro Aline Sano [Alyn Sano]

Alyn Sano na we ari mu bahanzi binjianye mu 2024 akanyamuneza nyuma y'uko yari yasoje 2023 nabwo ahagaze neza aho yatumiwe mu bitaramo bikomeye agashyira hanze indirimbo zirimo n'izamuhesheje ibihembo.

Kuwa 12 Mutarama 2024 ubwo Tecno Mobile Rwanda yamurikaga Tecno Spark 20 Series [Tecno Spark 20 na Spar 20 Pro+], yahise itangaza ko Alyn Sano abaye Brand Ambassador wayo mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha izi telefone nshya.

Abahanzi bamaze gushyira hanze indirimbo

Ntawavuga intango za 2024 n'ibyiza ibyamamare bitandukanye bitangiranye ngo yirengagize indirimbo zimaze iminsi zijya hanze ariko by'umwihariko izikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi.

Muri izo harimo indirimbo ya Kivumbi King yakoranye na Axon, ikaba ari imwe mu ndirimbo zitezweho kuzatigisa umwaka wa 2024 bitewe n'umuvuduko yatangiranye ku mbuga zitandukanye.

Haraza kandi 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy yakoranye na Adrien Misigaro nyuma y'umwaka yari amaze adashyira hanze indirimbo. Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Mu bandi binjije neza abakunzi babo mu 2024 bashyira hanze indirimbo barimo Uncle Austin na Platini P. Tonzi nawe yatangiye umwaka neza, amurikira itangazamakuru Album ya 9 yise "Respect" ndetse ari no gutegura igitaramo cyo kuyimurika kizaba kuwa 31/03/2024.

KANDA HANO UREBE UNUMVE WAIT YA KIVUMBI NA AXON


KANDA HANO UREBE UNUMVE NIYO NDIRIMBO YA MEDDY NA ADRIEN





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138891/ibyamamare-nyarwanda-byinjiranye-amavuta-muri-2024-amafoto-138891.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)