Harimo ubukwe bukomeye bwAbanyarwanda:Ibikor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itariki ya 23 na 24 Mutarama 2024 zinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 bungurana ibitekerezo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 yayobowe na Perezida Kagame.

Ikaba ari inama yasize igaragaje ishusho rusange y'uko u Rwanda ruhagaze byumwihariko mu myaka 7 ishize yaba mu mu mutekano, ubukungu, imibereho ,ubuzima n'imiyoborere.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda kumva ko badacumbitse mu gihugu cyabo bagakora ibyo bakwiye gukora batuje

Tukaba twifuje gusa n'abanyura mu bindi bikorwa bitegerejwe birimo n'Amatora afatwa nk'ubukwe rusange bw'Abanyarwanda kuko usanga abantu babiteguye neza bakajya gutora bikoze mu myambaro isa nk'iyo basamzwe bajyana mu birori binyuranye.

Rwanda Day

Ku wa 02 na 03 Mutarama 2024 hazaba Rwanda Day ku nshuro yayo ya 10 izabera muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi gahunda kuva yatangira uretse kuba yaragize uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge no kurushaho kwerekana aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze.

Rwanda Day yanatumye ishoramari ry'abanyarwanda baba Diaspora rizamuka ku buryo akabakaba Miliyari zisaga 600 Frw mu mwaka wonyine wa 2022 yashowe n'aba-Diaspora mu Rwanda.

Imaze kubera Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

Tour du Rwanda

Isiganwa ry'amagare ribera mu Rwanda buri mwaka naryo riri mu bikorwa bikomeye bitegerejwe muri uyu mwaka aho rizatangira ku wa 18 Gashyantare risozwe ku wa 25 Gashyantare 2024.

Irisiganwa ryagiye rigira uruhare rukomeye mu kuzana bamukerarugendo no kumenyekanisha ubwiza bw'u Rwanda rikaba risigaye rihuzwa n'ibikorwa by'imyidagaduro ishingiye ku muziki.

Aho kuri iyi nshuro iyi gahunda izaherekezwa n'ibitaramo bizabera mu Turere turimo Huye, Rubavu, Musanze na Kigali.

Kwibuka ku nshuro ya 30

Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 izaba ku nshuro ya 30 ikaba ari imyaka itari yoroshye.

Birumvikana kubanisha Abanyarwanda imiryango yabiciwe n'iya bishe  byasabye  inzira  gusa u Rwanda rwateye intambwe  ifatika mu Budaheranwa.

Iyi ni gahunda  imara iminsi ijana inasobanura iminsi 100  Abatutsi bamaze bicwa  badafite kirengera, imiryango mpuzamahanga irebera.

Gutaha Sitade Amahoro yavuguruwe

Sitade Amahoro yamaze guhindurirwa imiterere ikanongererwa ubushobozi bw'abayijyagamo, byitezwe ko bitarenze Gicurasi izafungurwa ku mugaragaro.

Iyi sitade initezweho kuzaberamo Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri hagati ya tariki ya 07 na 17 Gicurasi 2024 kizitabirwa n'ababigwi batandukanye mu mupira w'amaguru.

Iyi Sitade ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Kwibohora ku nshuro ya 30

Ijambo Bato batari gito iyo uryumvise wumva ukaba usobanukiwe n'amateka y'u Rwanda uhita wumva Inkotanyi zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itariki ya 04 Nyakanga 2024 akaba aribwo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bazifatanyiriza hamwe kwizihiza imyaka 30 ishize bigezweho, ibyagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira kimwe no gukomeza  kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Amatora ya Perezida

Uvuze ko ibihe by'amatora biba ari ibirori mu Rwanda ntabwo waba ubeshye kuko nkanjye wandika iyi nkuru mu bihe byose yabaye maze gusa n'ugira ubumenyi bwo kumenya icyo ari cyo nabonye ari ibidasanzwe ngereranije n'amakuru nagiye numva mu bindi bihugu.

Aho ubona ibikorwa byo kwiyamamaza byitabirwa n'abantu batagira ingano bamwe bashobora no gukora urugendo rurerure bajya kwifatanya n'abandi cyane aho Perezida Kagame abaribujye kwiyamamariza.

Usanga biba ari ibyishimo bitagira ingano cyane mu bakuze bazi byinshi n'aho u Rwanda rwahoze muri uyu mwaka akaba azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.

Itariki y'amatora iba imeze nk'ubukwe abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora uba usanga babukereye ababyeyi mu mikenyero abagabo mu makositimu n'imyitero myiza.

Bagatora kare bagasubira mu mirimo yabo ugasanga mu gihe haba hategerejwe ko hatangazwa ibyavuye mu matora mu bice bitandukanye by'igihugu abantu bari hamwe basangira.

Kuri iy'inshuro amatora y'Umukuru w'Igihugu akaba yaranahujwe nay'Abadepite nk'uko  bigenwa n'Iteka ryo ku wa 11 Ukuboza 2023.

Kwita Izina

U Rwanda ruri mu bihugu biza imbere byashyize imbere gahunda zo kurengera ibidukikije n'ibinyabuzima.

Ndetse hagenda hashyirwaho gahunda zitandukanye zirimo nko guca ibikoresho bya Plastic, gushyiraho imyanya yahariwe gushyiramo ibibora n'ibitabora.

Kuri ubu kandi gahunda yo guharanira ko imyuka ihumanya ikirere yacika ikaba igeze kure hakorwa ubukangurambaga bwo gukoresha ibinyabiziga bikoresha imbaraga  z'amashangarazi n'iz'imirasire y'izuba yaba mu bya rusange n'ibikoreshwa n'abantu ku giti cyabo.

Hamwe n'izi gahunda zose Kwita Izina ni umwe mu muhango ukurura bamukerarugendo kandi ukarushaho kwerekana ko urusobe rw'ibinyabuzima rukwiye kubungabugwa.

Muri uyu mwaka hakaba hitezwe ibirori by'inshuro ya 20 byo Kwita Izina abana b'ingagi byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye bigaherekezwa n'ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi.

2024 ikaba kandi itegerejwemo amarushanwa mpuzamahanga mu mikino ya Basketball [BAL] kimwe n'ibitaramo by'uruhererekane bya Global Citizen:Move Africa.

Isiganwa rya Tour du Rwanda ritegerejwe hagati ya tariki ya 18 na 25 Gashyantare 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139019/harimo-ubukwe-bukomeye-bwabanyarwandaibikorwa-byihariye-bitegerejwe-mu-rwanda-mu-2024-139019.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)