RIP: Abanyeshuri 4 b'abakobwa bajyaga ku ishuri rya GS Muramba, bagonzwe n'imodoka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri 4 b'abakobwa bajyaga ku ishuri rya GS Muramba riri mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, bagonzwe n'imodoka yo mu bwoko bwa Pick up yari ifite pulake RAA 179 D, umwe ahita yitaba Imana, 3 barakomereka.

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya n'igice z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya ni uko Animateri wa GS Muramba, Ndayisaba Léonard, wari uri inyuma gato y'abo banyeshuri bagana ku ishuri yamuciyeho igasanga abo bana bari mu mukono wabo ikabagonga.

Yagize ati 'Bari abakobwa 5 bari kumwe ariko umwe ari hirya kuri borudire (bordure) y'umuhanda, abandi bari mu nzira yabo, bariya 4 abakubitira rimwe, baragwa ngiye kubabyutsa nsanga bakomeretse cyane, uwapfuye na we agatima kari kagitera, muri iyo minota aba ashizemo umwuka, imodoka yatambutse nahise nyihagarika nyisaba kubatujyanira bose mu bitaro bya Kibogora, barabatujyanira,ni ho bari.''

Bose uko ari 4 bajyanwa mu bitaro bya Kibogora, uwari uyitwaye ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga. Uwitabye Imana ni Niyobuhungiro Bellancile w'imyaka 16, wigaga mu wa 2.



Source : https://yegob.rw/rip-abanyeshuri-4-babakobwa-bajyaga-ku-ishuri-rya-gs-muramba-bagonzwe-nimodoka/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)