Congo : Vital Kamerhe utaruzuza umwaka yinjijwe muri Guverinoma na Tshisekedi yashinze ishyaka rye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishyaka yise Pacte pour un Congo Retrouvé (PCR), aho mu itangizwa ryaryo, Vital Kamerhe wari kumwe n'abandi banyapolitiki bafite amazina akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gikorwa cyo gutangaza iri shyaka cyabere muri Komini ya Gombe, hari hari abanyapolitiki barimo Minisitiri w'Intebe wungirije ushinzwe ubukungu witwa Jean Lucien Bussa, ndetse na Julien Paluku washinze shyaka rya CDER.

Abasesenguzi mu bya Politiki, bavuga ko gushinga iri shyaka rya Vital Kamerhe, bije mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe ko hari abandi Badepite bagomba kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko nyuma y'abaherutse gutorwa mu matora yabaye mu mpera z'umwaka ushize.

Vital Kamerhe washinze iri shyaka, yahoze ari inshuti magara ya Perezida Felix Tshisekedi uherutse kongererwa amatora, akaba yaranamwinjije muri Guverinoma mu mavugurura yakoze muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023.

Icyo gihe yinjiye muri Guverinoma amaze igihe gito agizwe umwere ku byaha birimo kunyereza miliyoni 48 USD ubwo yari akuriye ishyaka rya Tshisekedi ubwo yari yarafunzwe muri 2020.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Vital-Kamerhe-utaruzuza-umwaka-yinjijwe-muri-Guverinoma-na-Tshisekedi-yashinze-ishyaka-rye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)