Biravugwa ko mu Burundi hongeye kwaduka umukwabu wo guhiga bukware Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko mu minsi ishize nyuma gato y'uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda, aho inzego z'umutekano zahise zirara mu bice byegereye u Rwanda, aho bamwe banatawe muri yombi bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

Ubu amakuru aturuka i Bujumbura, aravuga ko hongeye kubura uyu mukwabu, wo guhiga abavuga ikinyarwanda ngo kuko hari ibyo babakekaho.

Ibi bikorwa byongeye kubura muri iki cyumweru, biri kuba muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, ahazwi cyane ku zina rya Bujumbura-Rural.

Umwe mu Banyarwanda uri i Burundi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango, ati 'Baraza mu nzu bagasaka basanga uvuga Ikinyarwanda bagahita bagusohora, bakagupakira mu ma Bus bakubwira ngo subira iwanyu. icyakora icyo tutaramenya n'uko utamenya niba koko babohereza mu Rwanda cyangwa babafunga ?"

Uku kwirukana Abanyarwanda kwatangiye mu minsi ishize ubwo u Burundi bwafataga icyemezo cyo gufunga imipaka.
Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira muri Congo, ko yifuza gufasha urubyiruko rw'u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwabo.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, yavuze ko abo bifuza kuza guhindura ubutegetsi mu Rwanda, bari bakwiye kubanza kubikorera Ibihugu byabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-mu-Burundi-hongeye-kwaduka-umukwabu-wo-guhiga-bukware-Abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)