Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, i Kigali kuri Marriott Hotel hari hateraniye abagize ikigo cya Britam Insurance Rwanda, aho bamurikiraga abafatanyabikorwa babo ndetse n'abanyarwanda muri rusange ubwishingizi bushya bugiye kubera igisubizo buri muturarwanda wese mu rwego rwo guhorana amagara mazima.
Byari ibyishimo gusa ubwo sosiyete y'Ubwishingizi ya Britam (Rwanda) yatangizaga ku mugaragaro 'Ramba na Britam,' ubwishingizi mu buvuzi bwihariye kandi buhendutse bwagenewe amatsinda yishyize hamwe ndetse n'ibigo bito.
Ubu bwishingizi buje kuba igisubizo mu gufasha abafite ubwo bwishingizi mu gihe baba bivuza bataha, abarwayi bavurirwa mu bitaro n'ibisabwa mu muhango wo gushyingura uwari ubufite.
Ubu bwishingizi kandi buzakorana n'matsinda afite ubuzima gatozi, ba rwiyemezamirimo mu bigo bito, ibigo by'imari biciriritse, za SACCO, amakoperative, amatsinda yo gufashanya, ibigo bya leta ndetse n'iby'amashuri n'amatsinda y'amadini n'amatorero.
Ni ubwishingizi byagaragajwe ko butandukanye n'ubundi bwari bumenyerewe bitewe nuko bwo ahanini buje kwibanda ku bantu batabashaga kugerwaho n'ubwishingizi ndetse bagitangira urugendo rwo kwiteza imbere niyo baba batangiranye byibuze abakozi batatu, mu rwego rwo kwirinda ko abo bakozi bazasiba akazi kubera ko babuze amafaranga yo kujya kwivuza.
Umuyobozi mukuru wa Britam Insurance Rwanda, Andrew Kulayige, yashimangiye ubwitange bw'ikigo mu gusobanura neza no kugeza ku bakiliya babo ibyo bakeneye.
Yagize ati "Mu rugendo rwacu rwo guhanga udushya no gukomeza kugeza ku bakiliya bacu serivisi zinoze, nka Britam duhora dushyira ibyifuzo byabo ku isonga. 'Ramba na Britam' ni gihamya ko twiyemeje kutajegajega ku kwita ku batugana.
Ubu bwishingizi bwakozwe mu buryo bwo kwerekana ko twasobanukiwe byimazeyo ibibazo byihariye amatsinda yo mu Rwanda ahura nabyo ndetse n'ibyo akeneye ngo arusheho kwaguka. Tuzi neza ko buri tsinda rigira ibyifuzo byihariye ku birebana n'ubuzima, ni muri urwo rwego hateguwe gahunda ya 'Ramba na Britam' kugirango ibere igisubizo ibyifuzo byabo.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyerekezo cyabo muri iyi gahunda, ari ugukomeza kwita ku bakiliya babo binyuze mu kubongerera ibisubizo bisobanutse, byoroshye kandi bihendutse birebana n'ubuzima bwabo, hagamijwe kubashakira amahoro yo mu mutima ndetse n'ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Britam, Rwigamba Molly yagize ati'Intego yacu irenze ubucuruzi gusa; ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kongera icyizere cyo kubaho n'ubuzima muri rusange bw'abaturage b'u Rwanda. Twizera ko binyuze muri 'Ramba na Britam,' turimo gutera intambwe ishimishije mu gushakira ejo hazaza heza kandi hizewe ku bakiriya bacu.'
Raporo ya FinScope yakozwe na Access Finance Rwanda mu 2020, yagaragazaga ko abagera kuri 17% gusa aribo bafite nibura bumwe mu bwoko bw'ubwishingizi bubarizwa mu Rwanda, byerekana ko hari igice kinini kitaragerwaho n'ubwishingizi na bumwe haba mu buzima no mu bindi.
Ubuyozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda, bwashimiye Britam Insurance Rwanda ku bw'urugendo biyemeje rwo kugeza serivisi nshya ku banyarwanda, kuko bigaragara ko hari benshi bataragerwaho n'ubwishingizi.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubwishingizi n'Ubwiteganyirize muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Niyonizeye D. Dilime yagize ati: 'Dufite igice kinini cy'abantu baba mu buhinzi, mu bworozi, mu bucuruzi buciriritse, ndetse n'abandi. Wasangaga abo bantu bakora iyo mirimo, ugasanga bahuye n'ikibazo cy'ubuvuzi wenda bwihariye, iyi gahunda ikaba yabafasha bagashobora kubona ubundi buryo bwisumbuyeho bwo gusigasira amagara yabo.
Icyo Britam barebye ni ukwitegereza ubwishingizi buhari n'ibyo abantu bifuza ku isoko, bagerageza kubihuza n'uko bakuramo 'Ramba na Britam,' izana ubundi buryo bw'ubwishingizi bwafasha gukomeza gusigasira ubuzima.'
Uyu muyobozi yaboneyeho no gushishikariza ibindi bigo byose by'ubwishingizi kurushaho kongera imbaraga mu guhanga udushya, ndetse no kuvugurura ubwishingizi bwari busanzweho aho biri ngombwa mu rwego rwo kwita ku byifuzo by'abafata ubwishingizi bwabo ndetse n'ingorane bagenda bahura nazo mu bikorwa bibabyarira inyungu.
Yanongeyeho ko kandi biteguye gufasha ibi bigo mu guhanga udushya twose dushoboka, barushaho guha serivisi zinoze abaturarwanda ari nako hihutishwa iterambere ry'igihugu muri rusange.
Kugeza ubu, ikigo cy'ubwishingizi cya Britam cyageze mu Rwanda mu 2014, gikorera mu bihugu biboneka muri bice bya Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo, birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Mozambique, Malawi na Sudani y'Epfo.
Britam Insurance Rwanda yamuritse ubwishingizi bushya mu muhango wabereye kuri Marriot Hotel
Inkumi za Kigali Protol nizo zakiraga abitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Britam Insurance Company yasobanuye umwihariko w'ubu bwishingizi
Ibiciro by'ubwishingizi bushya bwa 'Ramba na Britam'
Abayobozi ba Britam bishimiye imurikwa ry'umushinga bamazemo iminsi
Ukuriye Inama y'Ubutegetsi muri Britam, Molly Rwigamba yasobanuye ko intego yabo ari ukongera icyizere cyo kubaho mu baturarwanda
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubwishingizi n'Ubwiteganyirize muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Niyonizeye D. Dilime yashimiye Britam aboneraho no guhwitura ibindi bigo by'ubwishingizi
Abitabiriye uyu muhango bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse basobanurirwa byinshi kuri ubu bwishingizi
Ubu bwishingizi bugiye gukorana byumwihariko n'amatsinda ndetse n'ibigo bito bifite ubuzima gatozi
Iki gikorwa cyasojwe no gusangira, hishimirwa ibyagezweho
AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda.com