Uwicyeza na Kathia Mackenzie biyongereye ku b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka micye ishize inkundura yo gukoresha imbuga nkoranyambaga yarushijeho kwiyongera ndetse abazikoresha bagamije uburyo bw'ubucuruzi barushaho kuba benshi.

Gusa benshi wasangaga bibanda ku gukoresha izishyirwaho amashusho mato ariko izishyirwaho amanini ugasanga ari bacye bazikoresha by'umwihariko abashyiraho ibiganiro bigaruka ku buzima bwabo bwite.

Kuri ubu bikomeje gufata intera mu byamamare bitandukanye nka Mutesi Jolly, Nishimwe Naomie, Linda Priya, Umukundwa Cadette n'abandi bamaze gufungura inkuta kuri YouTube aho basangiza abantu ibintu ibijyanye n'imibereho yabo ya buri munsi.

Abandi bashyiraho ibiganiro ubwabo baba baratunganije berekana imibereho inyuranye y'abandi bantu cyangwa ubwiza bw'u Rwanda.

Kuri ubu Kathia Kamali murumana wa Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yiyongeye kuri aba bakomeje kubyaza umusaruro urubuga rwa Youtube.

Mu mashusho ya mbere yasangije abamukurikira ku rubuga ruri mu mazina ya Kathia Mackenzie K, yavuze ko yabonye izuba kuwa 12 Gashyantare 1996, asaba ababyifuza kuzamuzirikana bakanamuha impano ubwo azaba yuzuza imyaka 28 mu kwezi gutaha.

Kathia yahishuye ko burya ari we mukuru mu gihe abantu benshi bari baziko ari we muto

Yagaragaje ko ibintu bitatu yiyiziho ari ubugwaneza, ubuhanga kandi wanamwishyikirizaho mu bihe byamage. Yavuze ko kugeza ubu hari amagambo amugora kuyavuga mu cyongereza nka Murderer na Strength.

Mu bindi yagaragaje ko Miss Naomie wo mu muryango wabo ari umuntu ushimishije. Yanahishuye ko afite umukunzi, ko yisiga amavuta ya Vaseline nubwo iyo abibwiye abantu batabyemera anavuga ko akoresha indimi zirimo ikinyarwanda, icyongereza, igiswahili n'igifaransa.

Yatangaje byinshi ku buzima bwe asezeranya abamukurikira ko azajya abagezaho n'ibindi muri ibyo harimo ko ari mu rukundo

Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben, na we yamaze kujya muri uyu mujyo wo kubyaza umusaruro YouTube nubwo atarashyiraho amashusho n'amwe, gusa abarenga ibihumbi 2 bamaze kumukurikira 'gukora Subscribe'.

Nk'uko yabigaragaje, azajya anyuzaho ubuzima bwe bwa buri munsi. Kuba atarashyiraho amashusho, avuga ko ari ukubera ko umufata amashusho yagize ibibazo, ariko mu bihe bya vuba azaba yamaze kuyagezaho.

Uwicyeza Pamella aritegura na we gutangira gusangiza abamukurikira bimwe mu bihe by'ingenzi ku buzima bwe bwa buri munsi binyuze kuri YouTubeUwicyeza Pamella yamamaye muri Miss Rwanda 2019 akaba yarasoje umwaka yemeranije kubana akaramata na The Ben

KANDA HANO UREBE URUBUGA RWA YOUTUBE RWA UWICYEZA PAMELLA

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA MBERE CYA KATHIA KAMALI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139182/uwicyeza-na-kathia-mackenzie-biyongereye-ku-byamamare-biri-kubyaza-umusaruro-youtube-139182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)