Ibanga rya Sauti Sol yigejeje kuri Miliyari 2... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kuba warumvise indirimbo zinyuranye za Sauti Sol mu myaka myinshi inyuranye zirimo Nerea bahuriyemo na Amos na Josh kimwe na Melanin bakoranye na Patoranking, Isabella ni izindi, ukaba wibaza uko aba bahanzi babayeho nyuma y'uko bahisemo  ko buri wese aca ukwe.

Ibyo nibyo tugiye kugarukaho none mu nkuru twabateguriye turebere hamwe aho aba bagabo ubusanzwe itsinda ryabo ryabarirwaga mu butunzi bwa Miliyari 25Frw aho bashoye, uko binjiza n'imikoranire yabo muri iki gihe.Mu myaka igera kuri 20 Sauti Sol yakoze ibitaramo bitandukanye birimo n'ibyo yakoreye mu Rwanda aha bari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Sauti Sol bakoze ibitari ibigwi byonyine mu muziki ahubwo banubatse ubwami mu ishoramari rishingiye ku ruganda rw'ubuhanzi n'imyidagaduro, umuzi w'aba bagabo bakomoka muri Kenya wabaye ikindi kintu indirimbo zabo zirakundwa karahava.

Nyuma y'ibinyacumi bibiri bamaze gukorera uruhererekane rw'ibitaramo mu Burayi, Amerika, Canada hamwe n'iserukiramuco ryabo rya Sol muri Nairobi mu 2023 batangaje ko bagiye gutandukana.

Uyu mwanzuro ukaba waraje nyuma y'uko abari bagize iri tsinda Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno na Savara Mudigi bari baratangiye urugendo n'ubundi rwo gutangira kugerageza umwe ku wundi kwikorana.

Uyu munsi tukaba twifuje kugaruka ku buryo aba bagabo babayeho muri ibi bihe byumwihariko uko bari kwinjiza amafaranga nyuma y'uko batandukanye cyangwa se bafashe akaruhuko ko gukorana nk'itsinda.

Mu ruganda rw'umuziki kuri ubu abahanzi binjiza amafaranga ahanini binyuze mu buryo bwo gucuruza binyuza ku mbuga zagenewe gucururizwaho umuziki.

Kugeza ubu Sauti Sol ikaba binyuze kuri Spotify iba ifite abumva ibihangano byabo buri kwezi bangana n'ibihumbi 427,847 kandi buri umwe mu bari bagize iri tsinda na we akaba afite imbuga acururizaho umuziki we.

Nubwo bafashe umwanzuro wo gutangira umuziki umwe ku giti cye ariko n'ubu imbuga zabo zicurizwaho umuziki ziracyinjiza

Ku zindi mbuga naho baracyari imbere ku buryo umwaka wa 2023 wasize bari mu b'imbere bumviswe inshuro nyinshi mu Karere.

Ubundi buryo bukaba burimo amasezerano yo gukoresha ibihangano iri tsinda ryagiye rigirana na kompanyi zinyuranye zirimo izo kwamamaza, izitunganya filimi, televiziyo n'izindi.

Ibi nubwo bitaratera imbere muri Afurika  ariko Kenya iri mu bihugu byamaze kujya muri uyu mujyo aho igihangano cy'umuntu acyishyurirwa mu gihe cyose kiri gukoreshwa mu buryo butanga inyungu.

Aba bagabo kandi bakaba baratangiye kwiteganyiriza nk'itsinda aho kimwe cya Gatanu nk'uko Bien-Aime yigeze kubitangaza cy'ibyo binjizaga mu bikorwa byose cyabaga ari ubwizigame bwa bose.

Baracyatumirwa kujya kuririmba mu birori n'ibitaramo aho buri umwe aririmba indirimbo ze bwite cyangwa akaba yanakwifashisha indirimbo bakoranye bose.

Umuziki wabo ukaba utarahagaze icyahindutse ari uburyo bawukoragamo yewe biranashoboka ko hagize kompanyi yaba ibakeneye bose iribubishyure bijyanye n'uko bashobora kuba babyakira yabikora kandi babyemera.

Bagiye bakora ubwizigame bw'igihe kirekire nk'itsinda nk'akabondo k'iminsi gacibwa kare

Kuri ubu bakaba baranamaze gutangaza ko iserukiramuco ryabo ngarukamwaka rya Sol Fest, bazarikora muri uyu mwaka wa 2024 abafana bakaba bategerezanije amatsiko menshi kureba uko rizaba rimeze.

Iri serukiramuco ubwo riheruka kuba rikaba ryaragize umusaruro rusange warenga Miliyoni 625Frw.

Aba bagabo kandi basanzwe barashoye amafaranga atari make mu ruganda rw'imyidagaduro binyuze mu nzu itunganya ikanareberera inyungu z'abahanzi ya Sol Generation.

Basanzwe kandi baratangiye urubuga rwifashishwa mu gucuruza ibihangano rwa Hustle Sasa rumaze kwamamara cyane muri Kenya byinshi mu birori n'ibitaramo bikaba birwifashisha mu gucuruza amatike.

Uru rubuga rwa Hustle Sasa mu mwaka wa 2023 rwaranatewe inkunga muri gahunda ya Ignite Culture y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi yagera kuri Miliyoni 93Frw yo kurufasha mu gukomeza kuzamura ubuhanzi n'abanyempano batandukanye.

Mu myaka yose bamaze bakora kandi bagiye batangira ibikorwa binyuranye by'ubushabitsi bifashishije izina ryabo rya Sol bashinga kompanyi ya Sol Generation twanagarutseho haruguru.

Bafatanije gutangiza ibikorwa bitandukanye byinshi bishingiye ku buhanzi mu izina ryabo n'ubu bigikoraBategerejwe mu iserukiramuco ryabo rya Sol riba buri mwaka benshi bafite amatsiko yo kureba isura nshya izaba irimo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139187/ibanga-rya-sauti-sol-yigejeje-kuri-miliyari-25-frw-ikaba-ikomeje-kwinjiza-agatubutse-nubwo-139187.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)