Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize hasigaye ngerere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba ni abasirikari basaga 500 b'Abarundi bavanywe muri Kivu y'Amajyaruguru muri Kongo kuva tariki 10 Ukuboza umwaka ushize, bajyanwa mu bigo bya gisirikari binyuranye, birimo icya Mujejuru, Rebero na Cibitoke, bazira kuba barabajije impamvu nyakuri ituma bajya gutakariza ubuzima mu ntambara igihugu cyabo kidafitemo inyungu.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye, aravuga ko kuva izo ntwaramuheto zagezwa mu Burundi zatangiye kwicwa urwagashinyaguro, harimo kubicisha inkoni, kubima amazi n'ibyo kurya, ndetse bagatabwa mu byobo rusange bamwe bataranashiramo umwuka.

Imiryango yabo rero, ndetse n'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, biratabariza bake bagihumeka, kuko ngo niba ubutegetsi bwa Jenerali NEVA butunamuye icumu, nabo mbarwa basigaye ushatse wababarira iminsi yo kubaho.

Ayo makuru avuga ko ubu abakirushya iminsi bimuriwe muri gereza mbi cyane ya Muzinda, aho badasurwa, ntibavuzwe, mbese bariho mu buzima burutwa no gupfa ukavaho.

Abenshi mu bari muri ako kaga, ni abahoze mu gisirikari cyo ku butegetsi bwa Perezida Buyoya, biganjemo abo mu bwoko bw'Abatutsi, ari naho abakurikiranira hafi ibyo mu Burundi bemereza ko uyu mugambi uri muri gahunda ndende ya Hutu-pawa no kwihorera, biranga ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Abo mu miryango yabo bagerageje kubaza akanunu k'abavandimwe babo, ndetse ngo banamenye igihe bazagerezwa imbere y'inkiko, ubuyobozi bubasubiza ko abo basirikari bagiye muri RED-Tabara irwanya ubutegetsi, abandi ngo bakaba barahisemo kwifatanya na bene wabo b'Abatutsi bo mu mutwe w'Abanyekongo wa M23.

Kuva u Burundi bwatangira kohereza abasoda gufatanya na Leta ya Kongo kurwanya M23, abamaze kugwa mu mirwano barabarirwa mu bihumbi, ndetse M23 ikaba idasiba kumurika abo yagize imfungwa z'intambara. Imwe mu mpamvu zituma bahura n'uruva gusenya, ni ukutamenya neza agace barwaniramo, kuba baravangavanzwe n'imitwe yitwara kijura, ariko cyane cyane kubera kutagira impamvu yo kurwana.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwishongora ku baburiye ababo muri iyo ntambara ireba Abanyekongo ubwabo, ko nta gitangaje kuba umusirikari yagwa ku rugamba, kabone niyo baba benshi, ngo kuko ariyo miterere y'inshingano zabo. Icyo atashoboye gusobanura ariko, ni impamvu Abarundi bambikwa impuzankano(uniform) z'igisoda cya Kongo, aho kwambara umwambaro uranga, ukanatera ishema intwaramuheto z'uBurundi, niba koko zariyemeje kumenera amaraso abaturanyi beza b'Abanyekongo.

The post Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize hasigaye ngerere appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-burundi-muri-ba-basirikari-500-bavanywe-muri-kongo-mu-mpera-zumwaka-usize-hasigaye-ngerere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-burundi-muri-ba-basirikari-500-bavanywe-muri-kongo-mu-mpera-zumwaka-usize-hasigaye-ngerere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)