Titi Brown yavuze ko ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda avuga koyarwaye ihungabana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Titi Brown yemeje ko ashimira Imana yamutabaye akaba ari hanze ya gereza kugeza ubu ndetse ashimira n'Ubutabera bw'u Rwanda .Uyu musore kandi yavuze ko ashimira n'itangazamakuru ryamubaye hafi kuva urubanza rwe rwatangira kugeza rurangiye.

 

 

Ubwo Titi Brown yavanwaga muri gereza ku wa Gatanu tariki 10 gushyingo 2023, yatangaje ko yishimye cyane ndetse ashimira ubutabera bw'u Rwanda n'abanyamakuru bari baje kumusanganira , abashimira kumuba hafi kuva urubanza rwe rwatangira kugeza ubwo yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga.

 

Uyu musore kandi yavuze ko asaba Abanyarwanda kumuba hafi bamuha amafaranga ndetse n'ibitekerezo ngo kubera ko yahuye n'ibihungabana.Yavuze ko yumva muri we meze nk'ufite ihungabana akaba ariyo mpamvu asaba buri wese kumuba hafi ndetse yemeza ko ngo yiteguye gukomeza gufasha uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

 

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Titi Brown yashimiye abamubaye hafi ndetse ababwira ko nawe abakunda avuga ko agarutse ku mihanda ngo na cyane ko itariki yafungiweho arinayo yafunguriweho bityo ngo akaba atazayibagirwa.

 

Ubusanzwe Titi Brown ni umubyinnyi wabigize umwuga , akaba arinabyo yakoraga mbere yo gufungwa kandi akaba ngo yiteguye gukomeza kubikora.

The post Titi Brown yavuze ko ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda avuga koyarwaye ihungabana appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/titi-brown-yavuze-ko-ashimira-cyane-ubutabera-bwu-rwanda-avuga-koyarwaye-ihungabana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)