Fidele Kajugiro Sebarinda yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rwa Kajugiro rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

Amakuru IGIHE yakuye ku bantu ba hafi bo mu muryango we, bemeje ko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kujyanwa kwa muganga. Bavuze ko kandi kuva mu mwaka ushize yatangiye kurwara cyane, aho rimwe na rimwe yajyaga ajyanwa kwa muganga akavurwa agataha.

Marcel Rutagarama wakoranye na Fidele Kajugiro Sebarinda mu yahoze ari ORINFOR yabwiye IGIHE yari umugabo w'umukozi, ukunda akazi kandi uzi kubana na benshi. Yavuze ko ari we muntu wamwakiriye ageze muri iki kigo bituma baba inshuti kugeza aho anahaye umwana we nyakwigendera amubyara muri batisimu.

Ati 'Fidele Kajugiro Sebarinda namumenye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu itangazamakuru njye ntari narizamo, icyo gihe yakundaga kwitabira imikino ya Volleyball cyane. Ngeze muri ORINFOR mu 2001 yanyakiranye yombi ari nacyo kitazigera kimva mu mutwe, ananyereka uko bakora umwuga cyane cyane siporo kuko ariyo narimaze kujyamo, yari umugabo wakundaga gukora akazi kugeza ibintu bigenze neza.''

Marcel Rutagarama yavuze ko Fidele Kajugiro Sebarinda asize umurage wo gukunda akazi, kukitangira adategereje igihembo asaba n'abandi bantu gukomeza uwo murajye kuko ari wo wakunze kumuranga cyane.

Ati 'Adusigiye umurage ukomeye cyane wo gukunda akazi no kukitangira udategereje igihembo, iyo mwabaga muganira nicyo kintu yakubwiraga. Yari umuntu mwiza ubana n'abantu bose, akagira impano yo kuvuga make kandi bikagendana no gusabana ni nawo murajye twese adusigiye.''

Fidele Kajugiro Sebarinda nyuma yo kuva mu yahoze ari ORINFOR yagiye gukorera Komite Olempike. Uyu mugabo asize umugore n'umwana umwe akaba yarareze abandi bana benshi bo mu muryango we bari basigaye ari imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Fidele Kajugiro Sebarinda yitabye Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fidele-kajugiro-sebarinda-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)