Rayon Sports yasinyishije umunyamahanga wa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gusinyisha amazezerano y'imyaka ibiri, myugariro ukomoka muri DR Congo, Matumona Wakonda Kanda Abel.

Uyu mukinnyi ukina mu mutina w'ubwugarizi akaba yari asoje amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe y'Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe.

Aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw'iyi kipe aho asanze Nshuti Didier na we wavuye muri Gorilla FC wamaze gusinyira Rayon Sports.

Gusinyisha aba bakinnyi babiri bakina mu bwugarizi bivuze ko muri batatu bari basoje amasezerano; Ramazani Tshimanga, Emery Bayisenge na Youssou Diagne hari babiri bazarekurwa.

Kugeza ubu Rayon Sports Rayon Sports imaze kwerekana abakinnyi bane barimo Matumona Wakonda Kanda Abel, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian Bebeto wavuye muri Mukura VS na Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali.

Hari kandi Muhoza Daniel wakiniraga Etoile del'Est nubwo atarerekanwa ndetse na Nkundimana Fabio wa Marines bivugwa ko yamaze gusinyira Rayon Sports.

Wakonda Kanda Abel yasinyiye Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyishije-umunyamahanga-wa-mbere.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)