Mutabazi Sabine witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda mu 2022, yambitswe impeta ya fiançailles na Kevin Musemakweli bamaze igihe bakundana.

Mutabazi Sabine yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gutera intambwe ikomeye mu buzima bwe kandi yiteguye kuzamarana igihe basigaje ku Isi.

Ati 'Nishimiye cyane imigisha yose Imana yasutse ku buzima bwanjye. Uri umuntu uryoheye umutima kurusha abandi. Nishimiye kuzamarana nawe ubuzima bwose mu murimo w'Imana, kubaka urugo rushingiye ku bwami bw'Imana ni cyo cyubahiro gikomeye kuruta ibindi nzagira. Imana idufashe guhora tuyiyeguriye byuzuye. Ndagukunda, kandi nkunda Umwami waduhuje.'

Muri Miss Rwanda 2022, Mutabazi Sabine yaje muri batanu ba mbere ariko ntiyagira amahirwe yo kugera muri batatu ba nyuma, yari ahagarariye Umujyi wa Kigali, yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n'ubutabazi bw'ibanze. Yifuzaga ubufatanye na 'Croix Rouge'.

Miss Sabine yambitswe impeta ya fiançailles



Source : http://isimbi.rw/mutabazi-sabine-witabiriye-miss-rwanda-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)