Uruhande rumwe rukomeje kuvuga ko Rutabana yaburiwe irengero bitewe n'ibibazo yari afitanye na Kayumba Nyamaswa, ariko ngo ababivuze bose bahise birukanwa barameneshwa. Ni mu gihe ku rundi, bivugwa ko Rutabana yari afite ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye na RNC.
Serge Ndayizeye ukorera umuyoboro wa YouTube wa RNC, aherutse kuvuga ko ibura rya Ben Rutabana rishingiye ku bibazo bye bwite nk'umuntu, ndetse ko bishoboka ko hari amahari yari afitanye n'abayobozi bamwe na bamwe muri uyu mutwe.
Ni amagambo yahise asamirwa hejuru na Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi wa RNC, avuga ko ibibazo bwite bidashobora gutuma umuntu aburirwa irengero. Yavuze ko atari byo, kuko ibibazo Rutabana yagize ari 'ibibazo bya politiki, ibyo atumvikanaga n'umurongo wa RNC bikavamo ko aburirwa irengero'.
Rutabana wari Komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi, yaburiwe irengero ubwo yari mu rugendo yatangiye ku wa 5 Nzeri 2019 muri Uganda.
Ku wa 2 Ukwakira 2019, hari ibaruwa yakwirakwiye hanze igenewe Umuhuzabikorwa wa RNC, Jérôme Nayigiziki. Iriho amazina y'abayanditse ari bo Tabitha Mugenzi, William Mugenzi, Jason Muhayimana, Simeon Ndwaniye, Vidah Ndwaniye, Louis Rugambage, Diane Rutabana, Emérance Sikubwabo na Max Sikubwabo.
Muri iyo baruwa, handitse ko Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 Saa 21:45 n'indege ya Emirates Airlines, agana i Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy'indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri Saa 13:50.
Yakomeje kuvugana kuri telefoni n'umugore we Diane Rutabana hagati y'itariki 5-8 Nzeri, ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri na bwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.
Turayishimye yasobanuye ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda, yari afite ibibazo bikomeye ku buryo yatinyaga abantu bo muri RNC kurusha abandi bose.
Ati "Hari ku Cyumweru, umuntu ahamagara [Kayumba] ari i Bugande, bavugana mu Kinyankole, ati 'Rwa rugendo Ben yari afite rwajemo ibibazo'. [Kayumba] ambwira ko Ben bamushyize ku bantu bashobora gutabwa muri yombi, ibyo ni amagambo Kayumba yanyibwiriye. Arambwira ati 'Reka mpamagare Ben mbimubwire'."
Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Rutabana, hashize umwanya muto Rutabana na we ahamagara Turayishimye, amubwira ko nubwo yumvise ko ibintu bitameze neza, nta kabuza aza kugenda.
Ati "Ndagenda ndi Umufaransa⦠aragenda ageze Entebbe amara amasaha abiri tutaramenya aho ariâ¦nyuma y'amasaha abiri, ndamubaza nti 'Ni gute hashira amasaha abiri tutaramenya aho wagiye uko bimeze?' Ati 'Ubu numvaga ko bamaze kugufata'.'
Ngo Rutabana yamubwiye ko ageze muri Uganda, bamubajije urukingo rwa Yellow Fever asanga atarufite, ngo bamushyira ahantu ha wenyine, hashize umwanya haza umuntu, amuha ruswa y'Amayero 20 aramureka.
Yavuze ko ngo amaze kuhagera, yakoze ibyamujyanye, aza gusanga za mpapuro zisaba ko atabwa muri yombi Kayumba yavugaga nta zihari. Ngo Rutabana na Turayishimye babiganiriyeho, batangira kubona ko bishoboka ko hari ikintu cyihishe inyuma y'ibyo Kayumba yari yamubwiye.
Ati 'Ben yahamagaye Kayumba ashaka kumwereka ko babeshye.'
Ngo nyuma yaho yasubiye mu Bubiligi amahoro, inshuro ikurikira ni bwo ngo yagiye muri Uganda aburirwa irengero kandi ngo akeka nta shiti ko Kayumba Nyamwasa yari ibiri inyuma.
Mu bashyirwa mu majwi baba babizi harimo ngo muramu wa Kayumba Nyamwasa witwa Ntwari Frank, uba muri Uganda.
Uyu mugabo yavuze ko mbere y'uko Rutabana abura, hari indi nama yabereye i Boston, aza kuyitabira, kandi ko ngo mu byaganiriweho, ingingo nyamukuru yari nko gukorera 'Coup d'état' Rutabana kuko hagati ye na Kayumba icyizere cyari cyaramaze gutakara.
Umuhoza Benoît wari Umuyobozi w'Intara y'u Bufaransa muri RNC, yavuze ko nk'umuyobozi w'intara, yitabiraga inama za Biro Politiki za RNC, ko byose abizi. Yavuze ko Rutabana ari umuntu bari baziranye na mbere y'uko yinjira muri RNC, ndetse ko ngo yabaga mu Bufaransa ariko inshuro nyinshi akaba mu Bubiligi.
Turayishimye wahoze ari Umuvugizi wa RNC yavuze ko mu gihe cy'ibura rya Rutabana, hakozwe inama, hanzurwa ko hashyirwaho itsinda ry'abantu barindwi bagomba gutegura inyandiko igomba gusobanura uruhande rwa RNC, ariko birangira abari muri iryo tsinda batumvikanye.
Ati 'Batangira gushyiramo ibintu numva ko ari ibyo gutandukana na Ben, byo kuvuga ngo ntabwo tuzi ibyo yagiyemoâ¦nk'aho ari umujura wagiye kwiba banki. Ndavuga nti 'Sinshobora kuba muri iyo komisiyo'.'
Umuhoza yavuze ko nyuma y'ibura rya Rutabana, bahise bacikamo ibice, bamwe basaba ko yirukanwa, abandi bavuga ko agomba kwirukana.
Ati 'Byaje kurangira byemejwe ko Ben yirukanwa⦠bituma abantu bagira umutima wo kutishima.'
Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari abantu benshi bahoze ari abakozi ba RNC bagiye baburirwa irengero kubera ibibazo bagiye bagirana n'iri huriro.
Turayishimye yavuze ko ibibazo bye muri RNC byatangiye ubwo yari atangiye kugira inshingano zo gucunga amafaranga y'iri huriro, kuko ari we wemezaga amafaranga asohoka.
Ati 'Ni we wemezaga amafaranga asohoka, ingendo z'abo bayobozi, abantu basanga harimo inyungu runaka, intambara ziratangiraâ¦amafaranga amaze kwinjira, njye ndabivuga mbihagazeho ko ari icyo kibazo cyazanye induru, cyazanye amakimbirane. Kubera ko Ben ni umuntu udaca ku ruhande, yaravuze ati 'Amafaranga azajya asohoka ari uko agiye mu kazi, agomba kujyamo', ibintu byo kugenda munyuza aha arabihagarika.'
Yavuze ko yari asigaye ajya muri Uganda yishyira akizana, kuko yari afitanye gahunda n'abantu bakomeye. Ngo ntiyari agisaba uburenganzira, kandi ngo yari afite ububasha ku kigega cy'amafaranga.
Serge Ndayizeye we wavuze ko abavuga ko Kayumba Nyamwasa ari we uri inyuma y'ibura rya Rutabana babeshya, mu gihe Turayishimye we avuga ko ibyo uyu mugabo avuga bidafite shinge na rugero.
Ndayizeye yavuze ko ngo yatewe ubwoba na bamwe mu bantu bo muri RNC bamusaba guhindura uruhande ariho rwo gushyigikira Kayumba. Yavuze ko aho Rutabana yajyaga hose, yakirwaga n'abantu bo muri RNC, ariko ko nta muntu n'umwe wigeze ubabaza ibyabaye ubwo bakiraga Rutabana.
Umuhoza we yavuze ko muri RNC hashize igihe harimo ukwishishanya ku buryo ngo hari inama yitabiriye muri Afurika y'Epfo atangira kubona ko bamureba nabi. Impamvu ngo ni uko yashakaga kubaza ikibazo cya Rutabana.
Ati "Ni njye muntu njyenyine utaravugaga rumwe n'ibyavugwaga⦠narababwiraga nti 'Ni ukubera iki umuntu wacu yabura tukihutira kumufatira umwanzuro?'â¦naravugaga umuntu wese akavuga ngo ninceceke. Kayumba yari aho."
Turayishimye yavuze ko ikibazo cya Rutabana kizahoraho, kuko ngo mu myaka irindwi ishize aburiwe irengero nta cyahindutse.
Hajemo ibintu by'amoko
Hari amajwi ngo yagiye hanze yumvikanisha ko Rutabana yari afitiye urwango Abahutu. Bamwe bavuga ko babiganiriyeho na Rutabana kandi ko yabyemeye. Ngo ni amajwi yafatiwe muri Uganda mu kumvikanisha ko nubwo abuze, nta gihombo kinini iri huriro rikwiriye kugira ngo kuko yari umuntu ufitiye urwango benshi.
Umuhoza yavuze ko ubwo yiteguraga amatora mu Bufaransa, ngo batangiye kwigabanyamo ibice, bakavuga ko mu buyobozi umwe yajya aba Umuhutu undi akaba Umututsi. Ibyo kandi ngo byakorwaga n'abantu barimo n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Nibuka hari igihe kimwe cy'umwuka mubi cy'ibura rya Ben⦠icyo gihe ndabyibuka ko ntabwo bigeze bantumira mu ntara ya Autriche, abari bitabiriye, hazamo umuntu umwe azanamo ingero z'inzoka havugwa njyeâ¦bimaze gukomera cyane, habayeho nka Coup d'état mu Ntara y'u Bufaransa⦠baranyirukana. Aba bantu bari bafite umugambi mubi mu bintu bavuga ngo ni ukwegereza RNC Abahutu.'
Mu bantu ngo bashyizwe ku ruhembe harimo abana bafite ababyeyi bafungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza zitandukanye.
Ati 'Abantu bari abanyamoko.'
Abirukanywe muri RNC n'abakiyirimo muri iki gihe bakomeje guterana amagambo, bamwe bavuga ko ibiri kuba bimeze nk'inkuru y'umurwayi wo mu mutwe, warwaye akajya yibona nk'umunyorogoto, hafi ye hari inkoko ishaka kumurya. Buri umwe, ngo akomeje kwikeka mugenzi we mu buryo bumeze nk'uko ngo ku buryo umurwayi yakize, yabona inkoko agasubira kwa muganga.