Kampani ya Bahafrica Entertainment Ltd, yashinzwe n'umukinnyi wa filime akaba n'umuvugabutumwa Usanase Bahavu Jeanette afatanyije n'umugabo we Fleury Legend, yinjiye mu bufatanye bushya na Zacu TV buzafasha bamwe mu bakunzi ba sinema nyarwanda kongera gukurikira ibikorwa byayo kuri televiziyo.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 2 Kamena 2026 hagati ya Bahafrica Entertainment Ltd na Zacu Entertainment, ishinzwe ibikorwa bya Zacu TV. Fleury Legend ni we wayashyizeho umukono ahagarariye Bahafrica Entertainment, mu gihe ku ruhande rwa Zacu Entertainment hasinye Nsengumuremyi Valens.
Amakuru yatangajwe na Zacu Entertainment agaragaza ko iyi televiziyo yishimiye kwakira ibikorwa bya Bahafrica Entertainment, imwe muri sosiyete zimaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda. Ubuyobozi bwayo bwavuze ko ubufatanye nk'ubu bufite uruhare mu kuzamura urwego rw'imyidagaduro no guteza imbere ibihangano bikorerwa mu Rwanda.
Fleury Legend yavuze ko amasezerano yasinywe azamara imyaka itatu, ariko ko atareba filime nshya bari gutunganya muri iki gihe. Yasobanuye ko yibanze ku bikorwa byamaze gukorwa kandi bikaba byaramaze gutambuka ku rubuga rwa YouTube rw'iyi sosiyete.
Yagize ati 'Izi ni filime twakoze mbere kandi zaramaze kugera ku bakunzi bacu banyuze kuri YouTube. Ni zo zizajya zitambuka kuri Zacu TV muri iyi myaka itatu.'
Bahafrica Entertainment imaze imyaka igira uruhare rugaragara mu iterambere rya sinema nyarwanda. Mu bihangano byayo byakunzwe harimo Bad Choice, Impanga Series na Urukundo rw'Inzitane, byakurikiwe n'abatari bake ku mbuga zitandukanye.
Source : http://isimbi.rw/bahavu-agiye-gukorana-na-zacu-tv.html