Umukuru w'Igihugu yabwiye abarangije amahugurwa ko icyizere Ingabo z'u Rwanda zigirirwa n'Abanyarwanda ndetse n'abafatanyabikorwa kitapfuye kwizana ahubwo cyubatswe imyaka myinshi binyuze mu gutanga serivisi z'ubwitange, ikinyabupfura n'ubunyamwuga. Yasabye abarangije amahugurwa, gukomeza kubyubakiraho.
Perezida Kagame yabitangaje ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibyumweru 46 yahabwaga ba ofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College].
Abahawe amahugurwa bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Bénin, Botswana, Burkina Faso, , Ethiopia, Ghana, Guinée, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Jordanie.
Abahembwe ni Umunya-Ghana, Umunya-Kenya na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z'u Rwanda ari na we wahize abandi bose.
Perezida Kagame yasabye aba basirikare kugira intego ari na yo ndangagaciro yafashije Ingabo z'u Rwanda kuba zizerwa n'abaturage kugeza ubu.
Perezida Kagame yashimiye abofisiye basoje amahugurwa, agaragaza ko nubwo bageze muri iri shuri bafite ubumenyi nk'abanyamwuga ubu babonye ubumenyi bwisumbuyeho.
Ati 'Mwaje hano muri inzobere zifite inararibonye none mugiye kugenda mufite ubumenyi bwagutse [...] n'inshingano zisumbuye.'
Umukuru w'Igihugu yashimiye inshuti n'abo mu miryango y'abarangije amahugurwa, kuko basangiye umutwaro wo gutanga serivisi za gisirikare.
Perezida Kagame kandi yashimiye ubuyobozi bwa RDF bwakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo iri shuri ribe rifite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru birifasha gutanga amahugurwa y'icyitegererezo.
Ati 'Iyo ba ofisiye batorejwe hamwe bahurira mu bikorwa bitandukanye, mu biganiro by'Akarere cyangwa mu bihe by'amage, baba bafite imyumvire yimakaza ubufatanye.'
Perezida Kagame yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo akarishye ubushobozi bw'abayitabiriye bwo guhangana n'ibibazo bikomeye rimwe na rimwe biba bifatwa nk'ibidashoboka.
Yagagaragaje ko mu gihe inshingano z'abahawe amahugurwa ziyongera, bakwiriye kugira imyitwarire ifata ibyemezo byitondewe cyane ko uko inshingano ziyongera n'ingaruka z'ibyemezo bafata ziyongera.
Ati 'Uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo bwubakwa binyuze mu bunararibonye, ubufatanye no kwicisha bugufi abantu bakigira ku makosa no kuyakosora.'
Perezida Kagame kandi yasabye abarangije amahugurwa kugira intego, zituruka ku kumenya ibyo baharanira.
Ati 'Ku Rwanda, iyo ntego ishingiye ku kurinda abaturage bacu n'ubusugire ari na ko dukomeza kwihutisha iterambere ry'igihugu cyacu.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ikibazo aba bahuguwe basigaranye kitari ukuyobora ahubwo ari uburyo bayoboramo, ko iyi myitwarire ikwiriye kubaranga ndetse igatezwa imbere umunsi ku wundi.
Ati 'Aho RDF igeze ubu ntabwo byapfuye kwizana. Byubatswe mu myaka myinshi binyuze mu gutanga serivisi z'ubwitange, ikinyabupfura n'ubunyamwuga. Ibi ni byo byagejeje ku cyizere igirirwa n'abaturage bacu n'icy'abafatanyabikorwa bacu b'aho ingabo zacu zikorera. Izo nshingano na mwe zirabareba.'
Perezida Kagame kandi yeretse abarangije amahugurwa ko inzego bakoreramo zizakomeza gutera imbere zijyana n'ikoranabuhanga rigezweho ariko n'imbogamizi ziyongera.
Ati 'Amahitamo mukora mufata ubu, azagira uruhare bitari mu bikorwa gusa, ahubwo mu muco, urwego ibintu bikorwaho n'imikorere inoze by'ibigo byabizeye.'
Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri gukomeza gukorana ubunyangamugayo, ndetse bagakomeza kwiga no gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, nyuma yo gutanga impamyabumenyi, yasabye abasirikare bakuru gukoresha amasomo bahawe
kugira uruhare mu gukemura imbogamizi zishobora gukoma mu nkokora umutekano n'iterambere by'ibihugu baturukamo.
Ati 'Mu gihe mu giye gusubira mu bihugu byanyu, muzakoreshe ubumenyi mwahawe n'ubunyamwuga mwubakiye aha. Muzabikoreshe mu guteza imbere amahoro, umutekano n'imiyoborere myiza mu bihugu byanyu.'
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College] Brig Gen Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko amasomo abasirikare bakuru baherewe muri iri shuri azabafasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Yabibukije kuzahagaranira impinduka nziza mu miyoborere mu nshingano bazerekezamo, kubera bagenzi babo urugero rwiza no kubasangiza ubumenyi, guteza imbere umutekano n'amahoro mu bihugu byabo.
Yanashimye kandi ubufatanye bw'ibihugu bitandukanye byohereza abasirikare bakuru kwiga mu Rwanda.