Rayon Sports yasinyishije umukinnyi yavuze ko yabenze APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije umukinnyi wakiniraga AS Kigali, Ndayishimiye Didier amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere.

Uyu mukinnyi wasoje amasezerano ye muri AS Kigali akina ku ruhande rw'iburyo yugarira ariko akaba asanzwe akina mu kibuga hagati asatira ndetse n'inyuma y'umwataka.

Rayon Sports ikaba yari yatangaje ko saa 12h00' ifite itangazo rikomeye iri buze gutangaza, benshi bahise bagira amatsiko y'umukinnyi igiye gutangaza.

Byarushijeho kubatera amatsiko nyuma yo gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga zayo umuntu afite telefoni mu ntoki maze umuntu arahamagara harimo ikirango cya APR FC arakupa maze hahamagara harimo ikirango cya Rayon Sports ahita yitaba.

Bibazaga umukinnyi waba uhakaniye APR FC agihitamo kujya muri Rayon Sports. Byavugwaga ko, Ndayishimiye Didier yari mu biganiro na APR FC ndetse ko ibiganiro byari bigeze kure.

Byarangiye rero uyu mukinnyi ukiri muto yerekeje muri Rayon Sports aho agiye kuyifasha mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.

Ndayishimiye Didier yerekeje muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-yavuze-ko-yabenze-apr-fc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)