Akagera Motors yamuritse imodoka nshya ya Mahindra XUV 3XO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo kumurika iyi modoka witabiriwe n'abayobozi b'ibigo binyuranye, abadiplomate, abatwara abantu n'ibintu, abaguze imodoka bwa mbere, n'abakunda ibinyabiziga, bose baje kwirebera iyi modoka Akagera Motors yemeza ko izahindura ishusho n'imyemerere abantu bafite ku kigo cya Mahindra mu Rwanda.

Mu gihe kirenze imyaka 20, Mahindra yubatse izina n'icyizere mu Rwanda binyuze mu modoka zayo za pickup n'imodoka nini za SUV zizwiho gukomera no kuramba.

Kuzana iyi modoka ya XUV 3XO bigaragaza intambwe nshya iki kigo giteye yo kwinjira mu cyiciro gishya cy'imodoka zigamije gufasha abakorera ingendo mu mijyi, abanyamwuga bakiri bato, imiryango igenda ikura, ndetse n'abatwara imodoka bakunda ikoranabuhanga rigezweho.

Mu ijambo rye, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Iyamamazabikorwa muri Akagera Motors, Roopak Gorajia, yavuze ko iyi modoka ari intambwe ikomeye cyane kuri Mahindra ndetse n'isoko ry'imodoka mu Rwanda.

Yagize ati "Abantu benshi bazi Mahindra nk'uruganda rukora pickup gusa. Twabaye abanyembaraga cyane mu bijyanye n'izo modoka n'izindi nini za SUV. Ubu Mahindra yazanye iyi modoka ntoya igezweho ikoresha ikoranabuhanga rihanitse, ifite ibikoresho byinshi binyuranye, kandi ivuguruye ku buryo buhuye n'imibereho y'ubuzima bwa none. Ni impinduramatwara kuri Mahindra mu gihe yinjira mu cyiciro gishya mu Rwanda."

Ni imodoka nto yubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho

Mahindra XUV 3XO ikozwe n'ibiranga imodoka z'igiciro cyo hejuru, ku buryo bidasanzwe kuba wayibona ku giciro nk'icyayo.

Mu ikoranabuhanga ryayo ry'umwihariko, harimo camera zizengurutse imodoka (360-degree camera system), ziha abatwara imodoka ishusho y'ibintu biba biyikikije hifashishijwe camera ziri imbere, inyuma no mu mpande zayo.

Iyi modoka kandi ifite uburyo buhanitse bwunganira umushoferi mu gutwara bwitwa 'Level 2 Advanced Driver Assistance Systems (ADAS)'.

Ubwo buryo bukubiyemo gufata feri mu buryo bwikoresha mu gihe cy'ibyago bitunguranye, gufasha imodoka kuguma mu muhanda wayo, gufasha guhindura imihanda, kongera no kugabanya umuvuduko mu buryo bwikoresha, ndetse n'uburyo bwo guhagarara bwikoresha.

Nk'uko Gorajia yabivuze, ubu buryo bushobora gutuma imodoka yirinda kugonga abagenzi, abatwara amagare, cyangwa izindi modoka ziri imbere.

Iyi modoka kandi ifite 'airbags' esheshatu, uburyo bwo kugenzura ahantu umushoferi aba atabona neza (blind-spot monitoring), uburyo bw'ikoranabuhanga bufasha imodoka kugumana ubutekane, utwuma tw'imbere n'inyuma y'imodoka twumva ibintu hafi yayo mu gihe cyo kuyiparika, feri za 'disc' ku mapine yose ane, ndetse na feri y'ikoranabuhanaga yo guhagarara ifite n'uburyo butuma ishobora kwikoresha.

Kimwe mu bintu bishya kandi bidasanzwe kuri iyi modoka ni uburyo bwo kwerekana ahantu hatagaragarira amaso y'umushoferi (blind-view monitor).

Iyo umushoferi acanye ikimenyetso cyo gukata (clignotant), amashusho ari gutangwa na camera y'uwo muhanda ashaka gukatiramo ahita agaragara neza kuri ecran iri imbere ye, ibi bikaba bifasha mu gukuraho icyuho cyo kutabona neza mu gihe uhindura umuhanda.

Iyi modoka ifite ecran ya pouse 10 ikoreshwa mu kwerekana amakuru y'imodoka, urugendo cyangwa imyidagaduro.

Ifite kandi uburyo bwo guhuza telefoni n'imodoka bwa Android Auto na Apple CarPlay, uburyo bubiri bwo kugenzura ikirere n'ubushyuhe bw'imodoka, uburyo bwo gusharija telefoni bwa wireless, ndetse n'imyanya ya USB yo gusharija ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro bwa 65W.

Ifite intebe zikoze mu ruhu, indangururamajwi zirindwi za Harman Kardon, icyuma kiyungurura amajwi (amplifier), ndetse n'ikindi gituma arushaho kumvikana neza (subwoofer). Igisenge cy'imodoka gikoze mu birahure bishobora gufunguka.

Iyi modoka ifite amatara ya LED, harimo ayihariye yaka ku manywa na yo ya LED, kamenabihu za LED.

Iyi modoka ya XUV 3XO ikoresha moteri ya Mahindra ya litiro 1,2 ya lisansi izwi nka mStallion, ikagira vitesi esheshatu.

Iyi moteri itanga ingufu zifite ubushobozi bwa kilowatt 82 n'ingufu za Torque zingana na 200 Nm, ikaba ikoresha lisansi nke aho ishobora kugenda ibilometero hafi 18 kuri litiro imwe gusa ya lisansi.

Gorajia yashimangiye ko kuzana iyi modoka muri ibi bihe, bihuye neza, n'ibyo abaguzi banyuranye bakeneye mu bihe bya none.

Yagize ati 'Ibiciro bya lisansi byariyongereye, bityo rero gukoresha lisansi nke ni ikintu cy'ingenzi cyane. Iyi moteri ya lisansi ifite ubushobozi bwo gukoresha neza lisansi ku buryo yafasha abakiliya kugenda intera ndende bakoresheje lisansi nke, bigatuma iyi modoka iba nziza cyane mu miterere y'ubukungu bw'iki gihe.'

Akagera Motors yatangaje ko igiciro kitarimo imisoro kuri Mahindra XUV 3XO ari miliyoni 27 Frw, mu gihe igiciro cyose hamwe n'imisoro ari miliyoni 39 Frw.

Kugira ngo bafashe abantu kubona iyi modoka mu buryo bworoshye, iki kigo cyagiranye amasezerano n'ibigo binyuranye by'imari n'amabanki, birimo Banki ya Kigali, Ecobank, Equity Bank, Access Bank, GT Bank, ndetse na I&M Bank, mu rwego rwo koroshya guhabwa inguzanyo z'imodoka.

Iyi sosiyete kandi ifite imikoranire na Mayfair Insurance mu rwego rwo guha abakiliya igiciro cyihariye kandi cyiza cy'ubwishingizi.

Muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru wa Akagera Business Group (ABG), Senthil Ganesh Shanbagamoorthy, yashimangiye ko XUV 3XO yubakiye ku mateka n'izina rimaze igihe ry'uburyo Mahindra ikomera, mu gihe kandi ihuza n'ibyo abaguzi b'imodoka b'iki gihe bakwiye.

Yagize ati "Mu gihe kirenga imyaka 30, Akagera Motors yiyemeje kuzana imodoka nziza kandi zikomeye ku isoko ry'u Rwanda ku biciro biciriritse.'

'Icyatumye dushimangira izina ryacu ni umubano mwiza tugirana n'abakiliya bacu. Mu ruganda rwagutse aho abagurisha imodoka baza bakagenda, Akagera yagumye ari umufatanyabikorwa wizewe. Duhagarara inyuma ya buri modoka, buri mukiliya, ndetse na buri sezerano ryose duha abantu.'

Yavuze ko XUV 3XO ari imodoka ihuje isura igezweho, ikoranabuhanga rihanitse, umutekano, umutuzo, ndetse n'agaciro k'amafaranga y'umuntu.

Icyerekezo cya Mahindra mu Rwanda

Nk'uko Gorajia yabigarutseho, amateka n'icyizere cya Mahindra mu Rwanda byubakiye ku modoka zayo zishobora kumara imyaka irenga 15 zikora kandi kenshi zikarenga ibilometero ibihumbi 500 mu muhanda.

XUV 3XO igamije kwimurira icyo cyizere n'ukuramba muri iyi modoka igezweho yagenewe imiryango n'ingendo zo mu mijyi.

Yagize ati "Igenewe abaguzi ba mbere, abashakanye bakiri bato, imiryango mishya, ndetse n'umuntu wese utoranya imodoka ifite ibikoresho byinshi ariko ifite ibibazo bike cyane mu muhanda. Ikoranabuhanga n'uburyo bwayo yubatsemo byarageragejwe kandi birizewe."

Iyi modoka ije ifite garanti y'uruganda ruyikora y'imyaka itanu cyangwa ibilometero 150.000; icyo ari cyo cyose cyaza mbere.

Mu gihe Mahindra irimo kwaguka irenga ishusho yayo isanzwe y'imodoka zaremewe imizigo n'imirimo ivunanye, Akagera Motors yemeza ko XUV 3XO ari iyo umuntu ukunda imodoka ntoya zigezweho, zifite ibikoresho byinshi, kandi zikoresha lisansi nkeya mu Rwanda akeneye.

Umuhango wo kumurika iyi modoka ya Mahindra XUV 3XO uje mu gihe Akagera Business Group yitegura kwizihiza imyaka 30 mu Rwanda.

Gorajia yasoje agira ati "Twiyemeje gukorera mu Rwanda ndetse no gufasha Abanyarwanda. Ntituje gusa gushaka inyungu, dushyira imbere kuzana ibicuruzwa byuje ubuziranenge kandi duhagarara inyuma y'abakiliya bacu mu gihe cyose.'

Iyi modoka kandi ifite uburyo buhanitse bwunganira umushoferi mu gutwara bwitwa 'Level 2 Advanced Driver Assistance Systems (ADAS)'
Mahindra XUV 3XO ikozwe n'ibiranga imodoka z'igiciro cyo hejuru, ku buryo bidasanzwe kuba wayibona ku giciro nk'icyayo
Akagera Motors yamuritse imodoka nshya ya Mahindra XUV 3XO
Imbere h'iyi modoka hakozwe mu buryo bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akagera-motors-yamuritse-imodoka-nshya-ya-mahindra-xuv-3xo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)