Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane.

Peter Kamasa yagizwe umutoza wa East Africa University, ikipe nshya muri Volleyball y'u Rwanda aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

Muri aya masezerano, uyu mutoza yahawe intego yo kuzamura impano z'abakiri bato ndetse no gutanga ibyishimo muri iyi kaminuza, aho yahise atangirira imirimo mu irushanwa ryo gushimira Abasora neza 'Taxpayers Appreciations Tournament'.

Kamasa usanzwe ari umunyamakuru w'imikino kuri The NewTimes yatangiye gukina Volleyball mu 2001 ubwo yigaga mu mashuri abanza.

Yakomereje muri Gahini Secondary School, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC y'i Burundi, Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR VC.

Nk'umutoza Kamasa yatoje Rwanda Revenue Authority, Group Scolaire de Butare, REG VC nk'umutoza wungirije, Rwandair VC, ESSA Nyarugunga na Kirehe VC yaherukagamo.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukunzwe-mu-rwanda-yagizwe-umutoza-mu-ikipe-ikomeye-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)