Ntibizibagirana! Ibihe 5 byingenzi bikubiyem... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe n'abandi matsinda yose yagiye akundwa, Sauti Sol nayo imaze iminsi mike isezeye ku bakunzi bayo. Iri tsinda, ryakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, kubera ukuntu bakoraga uruhurirane rw'amajwi yabo meza, maze ubumva ntabarambirwe.

Aba, bataramiye mu Rwanda inshuro zinyuranye, bahigira byinshi kandi barema umubano n'abahanzi banyuranye b'abanyarwanda. Mu bihe by'ingenzi bagize mu myaka 17 bamaze bakora umuziki, Inyarwanda yagutoranirijemo bitanu gusa.

1. Â Ã‚ Ã‚ Ibitaramo bikomeye bikomeye Sauti Sol yitabiriye mu Rwanda

Itsinda rya Sauti Sol ryanditse amateka akomeye, binyuze mu bitaramo bagiye bakorera mu bihugu bitandukanye harimo n'u Rwanda. Igitaramo cya mbere Sauti Sol yakoze yagikoreye i Nairobi muri Alliance Française mu 2012. 

Mu 2018, Sauti Sol yahuriye mu gitaramo na Bruce Melodie ndetse na Charly na Nina mu gitaramo cyasozaga inama yari imaze iminsi ibera mu Rwanda igamije kuvuga ku iterambere ryo gukomeza gusigasira ibidukikije ndetse no kwirinda guhumanya ikirere. Iki gitaramo, cyabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena.


Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, habaye igitaramo muri BK Arena  (RBL All Star Game Concert). Iki gitaramo, cyitabiriwe na Sauti Sol, Ish Kevin, Christopher n'abandi. 

Iki gitaramo cyateguwe n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), cyaherekezaga umukino w'intoranywa usoza umwaka w'imikino muri Basketball, wahuzaga ikipe ya Mpoyo yatsinzemo ikipe ya Steve amanota 126 ku 116 muri 'Rwanda Basketball League All Star Game 2022'. Uyu mukino wanitabiriwe na na Madamu Jeanette Kagame.

Iri tsinda kandi, ryataramiye mu Rwanda muri Nzeri 2016, aho ryakoreye igitaramo cy'amateka i Gikondo kuri Expo Ground. Iki gitaramo cyanitabiriwe n'abahanzi nyarwanda, cyari kigamije kumurikirwamo album y'iri tsinda bise 'Live and Die in Afrika.' Ni igitaramo cyitabiriwe na Nyakwigendera Yvan Buravan, Neptunez band, DJ Miller, na DJ Toxxyk, itsinda 3 Hills, n'abandi.

Mu myaka 17 bari bamaze mu muziki bagiye bakora ibitaramo bikomeye iwabo i Nairobi, Kampala muri Uganda, Tanzania, mu Bubiligi n'ahandi henshi ku Isi.

2. Umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi bitabiriye mu Rwanda


Umuhango wo kwita izina abana b'ingagi wabaye tariki 2 Nzeri 2022, ukabera muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, witabiriwe n'ibyamamare biturutse hirya no hino ku Isi. 

Icyo gihe, Sauti Sol, Itsinda ry'abanyamuziki ryo muri Kenya, bise umuryango mushya w'ingagi izina rya Kwisanga (Feel at home) wavukiye mu muryango wa Kwitonda.


3. Â Ã‚ Ã‚  Album bakoze

Itsinda ry'abanya-Kenya bashyize hanze album yabo ya mbere muri 2008 bise 'Mwanzo,' muri 2011 bamuritse album yabo ya Kabiri yitwa Sol Filosofia bayimurikira i Nairobi muri Alliance Française. 

Muri 2012, iri tsinda ryakoranye EP (Extended Play) n'umuraperi akaba na Producer wo muri Afurika y'Epfo, Spoek Mathambo, bayita 'Sauti Sol.' Album yabo ya gatatu, 'Live and Die in Afrika,' yasohotse ku ya 21 Ugushyingo 2015 iboneka amasaha 48 ku buntu, nk'impano yabanzirizaga umunsi mukuru wa Noheli.

Kuri 31 Mutarama 2019, Sauti Sol yamuritse album yayo ya kane yise 'Afrikan Sauce.' Iyi album iriho indirimbo zigera kuri 13, yagaragayeho abahanzi bakomeye nka  Patoranking, Tiwa Savage, Burna Boy, Vanessa Mdee, Yemi Alade, Khaligraph Jones, Nyashinski, Bebe Cool, Mi Casa, Toofan, Jah Prayzah na C4 Pedro. 

Muri 2020, bashyize ahagaragara album yabo ya gatanu bise  'Midnight Train,' album ya mbere bakoze kuva bajya muri Label nshya ya Universal Music Africa.

4. Â Ã‚ Ã‚  Ibihe byihariye mu mibanire yabo nk'itsinda


Iri tsinda ryari rigizwe n'abasore bane b'abanya-Kenya aribo Bien-Aimé Baraza, Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano ryagiye rishimisha abantu benshi, haba mu miririmbire yabo yuje ubuhanga, indirimbo zinogeye amatwi  n'ibindi byinshi.

Iri tsinda ryatangiye mu buryo bwihariye muri 2005 ritangizwa na Baraza, Chimano na Savara bahuriye mu ishuri ryisumbuye rya Upper Hill, nyuma baza guhura  na Otieno, wabacurangiraga gitari. 

Nyuma y'uko bahuye bakiyemeza kwitwa Sauti Sol, ako kanya bahise banandika indirimbo yabo ya mbere bise "Mafunzo ya Dunia" cyanwa se Amasomo y'Isi.

Sauti Sol yagiye yegukana ibihembo bitandukanye byaba ibyo muri Kenya no mu mahanga, bagiye batoranwa kandi mu guhatanira ibihembo birimo Kisima icya Music Awards, Channel O Music Video Awards, MTV Europe Music Awards, BET Awards n'ibindi.

Mu bahanzi bafatiragaho icyitegererezo harimo Fadhili William, Daudi Kabakan Fally Ipupa, Jason Mraz, Lokua Kanza n'abandi.

5. Â Ã‚ Ã‚  Indirimbo za Sauti Sol zakunzwe kurusha izindi

Kuva mu 2005 ubwo Sauti Sol yatangiraga kusohora indirimbo, yakoze indirimbo nyinshi zageze ku mitima y'abazumvaga. Gusa, izakunzwe zikanamenyekana cyane kurusha izindi, harimo Sura Yako, Suzanna, Kuliko Jana, Melanin bakoranye na Patoranking, Isabella, Nerea baririmbyemo Perezida Paul Kagame, n'izindi.

Muri iyo myaka yose bamaze bakorana nk'itsinda, bakoranye n'inzu z'umuziki zikomeye zirimo Sauti Sol Entertainment, Penya Africa, The Music Industry CC, n'izindi. Batangaje ko bagiye gutandukana bwa mbere tariki 4 Ugushyingo 2023. 

Reba hano amashusho y'indirimbo "Nelea" ya Sauti Sol




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136500/ntibizibagirana-ibihe-5-byingenzi-bikubiyemo-urugendo-rwimyaka-17-rwa-sauti-sol-mu-muziki-136500.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)