Hari aboza abagore mu myanya y'ibanga! Abapas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko iminsi yicuma ni ko benshi biyitirira Imana bakomeza kwiyongera nyamara bakagera aho bamwe muri bo bakavumburwa ko babeshya. Uko inyigisho zabo zicengera abakirisitu babo ni na ko batajya babavaho uko byagenda kose.

Iyo umuntu yagize ikibazo yihutira gusenga no gusaba abamurusha imbaraga zo gusenga bakamusabira ku Mana nk'uko no mu myaka ya cyera byahoze. Muri abo hari abakoresha imbaraga zitari iz'Imana bagakora ibitangaza. 

Dore abapasiteri 5 bakora ibitangaza bivugwa ko bafite indi myuka ibakoresha nk'uko tubikesha ikinyamakuru Austine Media.

1. Paul Sanyangwe 

Ni umupasiteri wo mu gihugu cya Zimbabwe akaba afite itorero yashinze ryitwa Victory World Mission International Ministries. Uyu mupasiteri ahamya ku mugaragaro ndetse akemeza itorero rye ko afite nimero ya Telephone Imana ikoresha.

Iyo haje umuntu ufite ikibazo mu iteraniro, Paul Sanyangwe ahamagara Imana kuri telephone hanyuma bakavugana imbere y'iteraniro ikamubwira uburyo ikibazo cy'uwo muyoboke we gikemuka. Nyuma yo guhamagarirwa mu ijuru, uwo bahamagariye atanga ituro hanyuma akiyicarira.

Paul Sanyangwe niwe muntu ku isi yose haba abazima nabapfuye ufite nimero ya Telephone Imana ikoresha ndetse bakaba babasha kuvugana bakoresheje ikoranabuhanga ryakozwe n'abantu. 

Mu mwaka wa 2017, Paul Sanyangwe yashyize hanze amashusho agaragaza arimo kugendera hejuru y'amazi ariko akaba yarabikoze nta muntu ureba n'uko nyuma aza kuvumburwa ko ari amashusho mahimbano yakoze kugira ngo yemeze abantu.

Nyamara n'ubwo akora ibyo bintu byose ababibonye bagatungurwa, uyu mupasiteri yigeze gutangaza ko atahoze akijijwe ahubwo yapfuye hanyuma Imana ikamusaba kugaruka ku isi kwigisha abantu ijambo ryayo hanyuma arazuka agaruka ku isi.

Paul Sanyangwe akunze gufata abakirisitu be akabajyana mu bishanga bifite amazi mabi hanyuma akayabaha akabategeka kuyanywa kuko ari ay'umugisha hanyuma kubera ubwinshi bwabo akenshi bakunze kuva aho icyuzi bagikamije kubera kurwanira ayo mazi.

2. Victory Kanyari 

Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite itorero ryitwa Salvation and Healing Ministries. Ikintu cyatumye abantu batamushirira amacyenga ni uko yashyizeho ibiciro bihwanye na 300 Ksh ku muntu wese ushaka ko agira icyo amubariza Imana.

Uyu mupasiteri iyo arimo akora ibitangaza azana amazi akayavanga n'ibindi bintu bitari byamenyekana hanyuma abakeneye ubufasha bwe bakayakandagiramo nawe akayakandagiramo hanyuma abakirisitu bakayoga mu maso ayandi bakayanywa. 

Bamwe mu batizera mu byo akora, bigeze kumurega mu minsi yashize ariko ahita afungurwa kubera ko basanze nta cyaha akora kuko ntawe ategeka kandi abayajyamo baba bakuze.

3. Pastor Penuel Mnguni uzwi nka Preacher Snake 

Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya South Africa ufite itorero ryitwa Weapons of Enemy. Yatangiye kwibazwaho ubwo yazanaga inyama z'inzoka akazigaburira abantu kugira ngo bakire.

Si ukuzana inyama z'inzoka gusa, Muguni akunze kuzana imbwa ku rusengero hanyuma bakayibaga abakirisitu bakarya izo nyama z'imbwa babaze. Abenshi mu bazirya bazirya ari mbisi abandi bakazotsa mu gihe baba badashaka kuzirya ari mbisi.

Uretse kubagaburira inzoka n'imbwa, uyu mupasiteri asengera imbeba hanyuma akazigaburira abakirisitu be akababwira ko imbeba zisengeye zirukana imyuka mibi ndetse n'amarozi.

Ikirenze kuri ibyo, iyo arimo asengera abantu agenda abakandagira hejuru baryamye hasi akavuga ko arimo kubakuramo amadayimoni ndetse abantu bakaba barahagurutse basaba ko yakorwaho iperereza ubwo yabwiraga abagore n'abakobwa kwikuramo imyenda yose imbere y'itorero akaboza mu myanya y'ibanga yabo.

Uyu mupasiteri yigeze gufungirana umugore muri firigo imbere y'itorero amaramo igihe kirekire avuga ko arimo kumukuramo amadayimoni yari yaramusabitse. Ikindi azwiho ni ugusimbuka akajya agwa ku bantu nta kintu yitayeho ku buzima bwabo.

4. Pastor Paseka 

Ni umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya South Africa. Iyo arimo asengera abantu haba abagore ndetse n'abagabo ababwira gukuramo imyenda y'imbere (amakariso) yabo hanyuma bakayimuzanira. Iyo bamaze kuyamuha arayasengera hanyuma akayabasubiza bakongera bakayambara. 

Uyu mupasiteri niwe wavuze ko akunze kujya mu ijuru akongera akagaruka ku isi ndetse ngo ubwo aherukayo yasanze Yesu afite umugore w'ikizungerezi w'umwirabura.

Uyu mugabo yaje kuvumburwa ko abeshya ubwo yashyiraga ifoto ku rubuga rwa X (Twitter) avuga ko yari mu ijuru ariko abahanga bakaza kugaragaza ko abeshya ari ifoto yicuriye akoresheje Computer. 

5. Daniel Obinim

Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Ghana akaba ari umwe mu bavuga rikijyana muri iki gihugu cya Ghana. 

Mu mwaka wa 2014, uyu mukozi w'Imana yashyize hanze amashusho ahagaze ku mugore utwite arimo amubyinagira ku nda mu gihe umugore yari aryamye avuga ko arimo akura dayimoni muri uwo mwana uri mu nda.

Uretse ibyo byatumye abantu basaba ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa, uyu mugabo yavuze ko iyo ari mu rugo ajya abasha kwihindura ameza cyangwa intebe ku buryo umuntu ashobora kuza akamwicaraho akagira ngo nta muntu uhari.

Iyo umukirisitu we agiye kwihana, amukubita ibiboko uyu mupasiteri ashaka yamara kumugira inoge akamushyira aho akamubwira ko ibyaha bye abibabarirwe.

Nyamara n'ubwo abo bapasiteri bose bakora ibyo, insengero yaboboye muri Afurika ziri mu za mbere zifite abayoboke benshi ku buryo bamwe batajya bemera ko umushumba wabo yaba akorana n'imyuka mibi ariko bashyizwe kuri uru rutonde kuko ibyo bakora bihabanye n'ibyanditse muri Bibiliya. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136507/hari-aboza-abagore-mu-myanya-yibanga-abapasiteri-5-bakomeye-babatekamutwe-muri-afurika-136507.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)