Nta mahirwe menshi mbiha- Humble Jizzo avuga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'abasore b'abanyamujyi 'Urban Boys' ryari rigizwe na Humble Jizzo usigaye ubarizwa mu gihugu cya Kenya, Niyibikora Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada ndetse na Nizzo Kaboss ubarizwa i Kigali.

Humble Jizzo ari muri kiriya gihugu ku mpamvu z'umuryango we, Safi yakoremereje umuziki muri Canada kandi aritegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 30 Ukuboza 2023, ni mu gihe Nizzo aherutse gutangira gukora ibiganiro anyuza ku rubuga rwa Youtube, bishamikiye ku muziki n'ubuzima bwe.

Unyujije amasomo mu bikorwa by'aba bombi ubona ko Safi Madiba ariwe wakomeje ibikorwa by'umuziki, kuko aherutse gushyira ku isoko Album ye yise 'Back to Life' kandi agaragaza inyota yo kuticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

Mu kiganiro aherutse kugirana na KT, Nshimiyimana Mohamed [Nizzo] yavuze ko we na bagenzi be bamaze iminsi mu biganiro biganisha ku kuba babyutsa iri tsinda bakongera gukora umuziki.

Uyu muhanzi yavuze ko akumbuye kongera kubona bagenzi be bari kumwe nk'itsinda bashimisha Abanyarwanda. Yavuze ati 'Nkumbuye bagenzi banjye bose bari ku rubyiniro bari gutanga ibyishimo ku banyarwanda.'

Nizzo Kaboss aravuga ibi mu gihe abagize itsinda Sauti Sol baherutse gutandukana nyuma y'imyaka 18 yari ishize bunze ubumwe, kandi buri wese agaragaza ko yiteguye gukora ibikorwa bye.

Sauti Sol babanje guhisha ko batandukanye, ndetse umwaka ushize byaravuzwe babyamaganira kure. Ariko mu minsi ishize bakoze ibitaramo byashyize akadomo ku rugendo rw'abanyamuziki.

Ibi byahise bituma abarimo Bien-Aimé Baraza bamamaraza mu muziki, ndetse ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere ku wa 19 Ugushyingo 2023.

Ukoresha izina rya Kemnique kuri Twitter, agaragaza ko atemera ibijyanye no kuba abagize itsinda bakongera kwihuriza hamwe bagakora umuziki kuko hari benshi babigerageje bikanga.

Yavuze ati 'Biragoye kuzabona itsinda ryatandukanye ngo ryongere risubirane bibe umusaruro, aba (Urban Boys) baje kudutera umwanya bashatse babireka, ngaho ni mutegereze muzabona.'

Nizzo we avuga ko ibiganiro bigeze kuri 70% kandi bitanga icyizere cy'uko iri tsinda ryakongera gusubiza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Humble Jizzo yavuze ko kwihuza bagakora itsinda ari ibintu bigoye, ariko ko nk'abavandimwe batabura umushinga bahuriraho.

Yavuze ati 'Nabwo navuga ko kongera gukora nk'itsinda rya batatu nabiha amahirwe menshi ariko kugira 'Project' cyangwa ibikorwa bya batatu birashoboka ariko bitavuze ko ari itsinda rya batatu ryagarutse.'

 Humble yashimangiye ko kongera kwihuza nk'itsinda biri kure cyane, ariko ni ibintu bishoboka igihe impande zombi zaba zibyemeranyije.

Akomeza ati 'Biri kure! Ariko ntibivuze ko bitashoboka. Ariko birasaba ingufu n'impamvu zagutse.'

Iri tsinda ryatandukanye byeruye ku wa 04 Ugushyingo 2017, nyuma y'uko Safi Madiba atangaje ko yavuyemo mu buryo budasubirwaho.

Urban Boys yatangiye ibikorwa nk'itsinda mu 2007. Ni nyuma y'uko Nizzo wigaga muri Sefotek, Humble Jizzo wigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na Safi Madiba wigaga i Gitwe biyemeje gukora umuziki mu buryo by'umwuga; itsinda rivukira i Huye.

Hari inyandiko zimwe zigaragaza ko Urban Boys yatangiye igizwe n'abatanu barimo Rino G na Skotty baje kuvamo mu minsi ya mbere, hasigara batatu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136509/nta-mahirwe-menshi-mbiha-humble-jizzo-avuga-ku-igaruka-rya-urban-boys-136509.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)