Amajyepfo: Abagore bahawe miliyari 3 Frw yo kwiteza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BRAC ni umuryango washinzwe mu 1972 muri Bangladesh, ugamije guteza imbere abari mu bibazo, ukaba warashinzwe n'Umunya-Bangladesh, Fazle Hasan Abed, nyuma ugera mu Rwanda mu 2019.

Ni umuryango ufite igice cy'ikigo cy'imari iciriritse mu Rwanda gifite amashami 34 mu gihugu hose (BRAC Rwanda Microfinance Company PCL), ndetse n'ikindi cy'umuryango utari uwa Leta, cyatangiye ibikorwa mu 2023, ari nacyo kigaragara kenshi mu bikorwa byo kurengera umugore, kumuzamurira ubushobozi n'imibereho.

BRAC igaragaza ko bimwe mu bikorwa bakoze birimo gufasha abana gusubira kwiga, aho mu 2025/2026, abarenga 5000 bafashijwe kwiga ndetse banafashwa gutangira imyuga iciriritse. Hafashijwe kandi abagore barenga ibihumbi 10 gutekereza byagutse kugira ngo bige umwuga batangira gukora wabafasha kwiteza imbere bikajyana n'amasomo ahabwa abashakanye agamije gukemura amakimbirane, mu muryango.

Kugeza ubu BRAC imaze gusoza ibyiciro bitatu ndetse, kuri ubu yatangiye ikiciro cya kane mu ntangiriro za Kamena 2026 kikaba kigizwe n'abantu 8750 bazahugurwa ku kwiteza imbere no kurushaho gukemura amakimbirane mu muryango nyuma bagafashwa gukora imyuga ibateza imbere.

kuva tariki ya 10-11 Kamena 2026, MIGEPROF n'abafatanyabikorwa bayo bakora ibikorwa bigamije guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, GEWE (Gender & Women Empowerment Subcluster) basuye ibikorwa bya bamwe mu bakorera mu turere twa Nyanza na Huye birimo na BRAC, hagamijwe kwigiranaho no guhuza ibitekerezo n'imbaraga bigamije iterambere ry'abaturage.

Umwe mu bafashijwe na BRAC, Nyampinga Claudine utuye mu Mudugudu wa Mugari mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, yashimiye BRAC kubw'uruhare yagize mu buzima bwe n'ubw'umuryango we, agaragaza ko kugeza ubu nta makimbirane akirangwa mu rugo rwe ndetse ko kuri ubu bafashanya mu kwiteza imbere.

Ati 'Nyewe n'umugabo wanjye twari twarabaye iciro ry'imigani ritewe n'amakimbirane adashira. Rero Ndashimira BRAC kuko yamfashije guhindura imyumvire, urugo rwanjye ruva mu makimbirane n'ubukene, ubu nkora ubucuruzi n'ubworozi, ndetse ntanga akazi ku baturanyi banjye.'

Nyampinga yavuze ko kugeza ubu mu mwuga w'ubucuruzi akora BRAC ariyo yamuhaye igishoro cy'ibihumbi 239 Frw ndetse kuri ubu yinjiza miliyoni 3 Frw mu gihe cy'imyaka ibiri ndetse abasha gufatanya n'umugabo mu gutezimbere umuryango.

Hasuwe kandi abahinzi b'ikawa bibumbiye mu makoperative atandukanye afashwa n'umushinga wa Sustainable Growers mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw'umugore mu iterambere ry'umuryango n'igihugu.

Umwe mu bagize koperative Abahuzamugambi, Mukanyandwi Yvette, ni umuhinzi w'ikawa, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye. Avuga ko amaze imyaka 15 ayihinga, ndetse kugeza ubu akaba asarura toni ebyiri.

Ati 'Natangiye mpinga ikawa ibiti 200 ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n'umushinga wa 'Sustainable Growers' ngeze kuri 1200 kandi nsarura nibura toni ebyiri. Ubu rwose nanjye iterambere ryangezeho kandi sinshobora kubura miliyoni 1,2 Frw ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, Ngayaboshya Silas, yasabye BRAC gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo bihutishe akazi no kurushaho gufatanya kugira ngo bagere ku ntego.

MIGEPROF ishimangira ko izakomeza gushyigikira uburinganire n'iterambere ry'abagore, inashimira abafatanyabikorwa ba GEWE nkab'ingenzi mu guteza imbere gahunda z'igihugu no gufasha abagore n'abakobwa kugera ku bushobozi bwabo bwose.

Nyampinga wafashijwe na BRAC yavuze ko ubu nta makimbirane akirangwa iwe kandi we n'umugabo we biteje imbere
MIGEPROF igaragaza ko izakomeza gufatanya n'abafatanyabikorwa mu gukomeza gushyigikira uburinganire n'iterambere ry'abagore
Hasuwe kandi abahinzi b'ikawa bibumbiye mu makoperative atandukanye afashwa n'umushinga wa Sustainable Growers
Mu myaka itatu, umuryango wa BRAC watanze agera miliyari 3 Frw yo gufasha abagore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abagore-bahawe-miliyari-3-frw-yo-kwiteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)