Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umwanya igiye kuguraho umukinnyi w'umunyamahanga nyuma y'imyaka itari micye yari yarawirengagije - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igiye kubikora irebeye kuri mucyeba APR FC! Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umwanya igiye kuguraho umukinnyi w'umunyamahanga nyuma y'imyaka itari micye yari yarawirengagije

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports ibonye ko ifite ikibazo mu mutima w'ubwugarizi dore ko n'uwari amaze iminsi ahakina Rwatubyaye Abdul ashobora kugenda, byamaze kwemezwa ko igiye kugura umukinnyi w'umunyamahanga uzafatanya na Mitima Issac umaze kwigarurira benshi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gutekereza uko bakongera imbaraga mu bakinnyi iyi kipe isanzwe ifite kugirango ikomeze ikomere kurushaho ndetse biranavugwa ko hari abakinnyi bagiye kongerwa amasezerano nyuma yaho ayo bari bafite arimo kugera ku musozo.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 wa Shampiyona aho ikirikiye ikipe zirimo APR FC, Musanze FC ndetse na Police FC ziyoboye urutonde kugeza ubu.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kwemeza-umwanya-igiye-kuguraho-umukinnyi-wumunyamahanga-nyuma-yimyaka-itari-micye-yari-yarawirengagije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)